Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abantu Bose Bamfunyikira Abakiriya Babo ibiribwa muri ‘emballage’ zashizemo sima n’ Impapuro Bakunje Bafite Ibibazo “INKURU”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(Minicom), ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge(RSB) byagaragaje ko bidakwiye ko ibiribwa bipfunyikwa mu buryo butujuje ubuziranenge, bikangurira abaturage kutemera ko abacuruzi babibapfunyikira mu mpapuro ziriho wino n’izavuyemo sima.

Ibikoresho byo gupfunyikamo byujuje ubuziranenge bivugwa ko bihenda

Ibicuzwa birimo isukari, umunyu, ifu, inyama n’ibindi byiganjemo ibiribwa bihiye mu masoko na butiki usanga bipfunyikwa mu mpapuro zanditseho.

Abacuruzi ndetse n’abaguzi baganiriye n’ itangazamakuru bavuga ko ‘emballage’ nziza zihenze ikaba ari yo ntandaro yo gupfunyika mu zitizewe ubuziranenge.

Uwimana Jeanne d’Arc yagize ati “Iyo usabye ko bagupfunyikira mu buryo bwujuje ubuziranenge bagusaba kwishyura, wareba nko kuba uguze irindazi ry’amafaranga 100 ukagerekaho 50 wishyura icyo bagupfunyikiramo, ugahitamo ko bagupfunyikira mu cyo babonye batari bukwishyuze cyangwa bari bukwishyuza make.”

Kamana John na we ati “Iyo uguze amandazi, ifu y’ubugari n’akawunga bagupfunyikira mu mpapuro abanyeshuri bakoreyeho ibizamini cyangwa ibyashizemo sima. Ni ibintu tumaze kumenyera nta yandi mahitamo tuba dufite keretse iyo ufite ibiceri tukagura ‘emballage’ nziza kandi usanga zihenze.”

Abacuruzi bavuga ko impamvu bapfunyikiramo abakiliya mu mpapuro zatoraguwe hirya no hino biterwa n’uko ari byo bihendutse.

Umwe yagize ati “Emballage’ imwe yujuje ubuziranenge usanga ihagaze amafaranga 45 ukayigurisha 50 kandi hari igihe umukiliya yanga kuyigura akagusaba iya make cyangwa akakubwira ngo umupfunyikire ku buntu. Ziriya zavuyemo sima cyangwa ibindi bipapuro byanditseho usanga imwe ihahagaze amafaranga 20 cyangwa 15 tugasanga ni ho tubona inyungu”.

Undi mucuruzi ati “Kuba inganda zikora ‘emballage’ zujuje ubuziranenge zidahagije mu Rwanda bituma abantu biyambaza ibipapuro babonye hafi, bagafata ‘colle’ bakabiteranya ubundi bakabituzanira tukabaha make.”

“Nta muntu ukwiye kwemera gupfunyikirwa mu gipapuro cyavuyemo sima”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yatangaje  ko nta rwitwazo na rumwe abacuruzi bafite rwatuma bapfunyikira abakiliya mu mpapuro zitujuje ubuzirange.

Yagize ati “Ibyo byaba ari imikorere mibi, gupfunyika isukari mu bipapuro byavuyemo sima n’ibindi cyaba ari ikibazo cy’umwanda ntabwo ari ikibazo cy’uko ‘emballage’ zabuze; turaza kubigenzura neza ariko nanone nta munyarwanda ukwiye kwemera ko bamupfunyikira muri ‘emballage’ yashizemo sima.”

Minisitiri Munyeshyaka yakomeje avuga ko inganda zikora ibyo gupfunyikamo zihari ariko zidahagije, atanga icyizere ko mu minsi iri imbere ziziyongera.

Yagize ati “Dufite abashoramari barimo kudusaba gushyiraho inganda zikora ‘embellage’ ku buryo twizera ko mu minsi iri imbere icyo kibazo kizaba cyakemutse”.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ubuziranenge muri RSB, Philippe Nzayire, yatangaje  ko ikibazo cy’abapfunyika ibicuruzwa mu mpapuro zitujuje ubuziranenge bakizi.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi kuko tujya dukora n’igenzura mu masoko tukabibona ndetse tugafata bene izo ‘emballage’ariko iyo uri mu isoko ukabifatana umwe babiri, uwa gatatu arabiguhisha. Amabwiriza yaratanzwe, amatangazo yaratanzwe, ariko usanga bariya bacuruzi bato batayubahiriza ngo bapfukire abakiliya mu bintu byujuje ubuziranenge.”

Nzayire yakomeje avuga ko gupfunyika ibiribwa bihiye ndetse n’ibiribwa mu mpapuro zashizemo sima cyangwa iziriho wino ari uburozi kuko bigira ingaruka zitandukanye ku buzima.

Guhera mu 2008 u Rwanda rwaciye ikoreshwa ry’amasashe ya plastique yapfunyikwagamo ibicuruzwa n’ibindi bitandukanye, kuva ubwo usanga hari bamwe mu bacuruzi bapfunyikira abaguzi ibicuruzwa muri ‘emballage’ zitujuje ubuziranenge.

25,770 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful