Umuhanzi nyarwanda Niyitegeka Gentil wampamaye ku kabyiniro ka Mukadaff akaba ari umuraperi nyarwanda wamenyekanye mundirimbo zitandukanye zirimo Crazy , Wisky na coka Tubyumvekimwe kurubu yamaze gufata amashusho y’ indirimbo ye nshya yise Agakote ateganya ko izashimisha abantu benshi .
Mu minsi micye ishize nibwo Mukadaff ndetse n’ itsinda rye rimufasha mubikorwa bye bya Muzika No Stress Entertainment bafashe amwe mu mashusho y’ indirimbo yabo agakote amashusho akaba yafashwe n’ umusore kurubu usigaye ukunzwe mugutungana amashusho A-B Godwin .
Mu Kiganiro Gito Twagiranye n’ Itsinda rimufasha guteza imbere ibikorwa bye Muzika No Stress Entertainment badutangarije ko amashusho y’ indirimbo agakote ndetse n’ amajwi yiyi ndirimbo bizasohocyera rimwe ndetse ko bahamya ko iyi ndirimbo izaza ihindura byinshi muri muzika ya Mukadaff ndetse no muri Hip Hop Nyarwanda Muri Rusange .
Asoza Akaba yashimiye abantu bose barimo abamufashije kugirango iki gikorwa kijyende neza ndetse ashimira by’ umwihariko itangazamakuru nyarwanda rikomeje kujyenda rishyigikira iterambere rya Hip Hop nyarwanda ndetse nizindi njyana zose muri rusange .
Nkwibutsa ko iyi ndirimbo agakote ari iy’ umuhanzi BIG SHAQ yise MANS NOT HOT umuraperi Mukadaff yasubiyemo (MANS NOT HOT CAVER )
REBA HANO ANDI MAFOTO:
REBA INDIRIMBO NSHYA MUKADAFF AMAZE GUSHYIRA HANZE YISE GWAMO:
Posted By:Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw
84,300 total views, 300 views today