Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Urutonde rw’ abaperezida bavuzweho gutegekesha igitugu bamwe bakaba baranze no kurekura ubuyobozi “REBA HANO”

Ni kenshi tujya twumva aba Perezida bategekesha igitugu  hirya no hino ku Isi nyamara bagakomeza kuyobora,aho usanga ijambo ryose ariwe ukwiye kurivuga mu gihugu cye,ubundi yavuga ntihagire n’umwe umuvuguruza n’ubigerageje ntarare ku isi.
Twifashishije imbuga ibitangazamakuru bitandukanye twabakoreye icyegeranyo cy’Abaperezida 10 bategekesha igitugu ndetse bamwe bakaba bakiyobora:
1.Kim jong II
 
Inline image 2
Kim Jong akaba yari perezida w’igihugu cya Koreya ya ruguru, uyu mugabo akaba yaragiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 1994,yashinjwaga gukoresha ibisasu by’ubumara aho yaje gusimburirwa n’umuhungu we Kim Jong un nawe akaba yarakomeje umwuga wa se wo gukora no kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi,akaba  ahangaye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Kim Jong II akaba ariwe wa mbere ku isi wategekesheje igitugu,ariko akaba yarazwiho kugira ubwenge bwinshi bwo kuyobora abaturage aho ashaka,akaba yari n’umwanditsi w’ibitabo.
2.Than Shwe
 
Than Shwe yari n’umusirikare ukomeye w’igihugu cyahoze cyitwa Burma ubu kikaba cyitwa Mayanmar,iki gihugu kikaba kibarizwa mu Majyepfo ya Asia,Than Shwe akaba yarakiyoboye kuva mu 1992,uyu mugabo akaba yaragiye ashinjwa guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu yarashyize abana benshi mu gisirikare kurusha ibindi bihugu byose byo kuri iy’isi.
Than akaba yaragiye afata kungufu abaturage akabajyana kurugamba ku gahato mu kurwanya agatsiko kataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe,hagiye haba amatora menshi uyu mugabo akayaburizamo.
 
3.Hu Jintao
 
Hu Jintao yari Perezida w’igihugu cy’Ubushinwa akaba yarabanje gukora mu mishing y’amazi ntibyatinze yahise ajya mu ishyaka mu mwaka wi 1964 aho yamaze imyaka isaga 38 akorera iryo shyaka ,ntabwo yatinze kwerekana ko ari umuyobozi mubi kuko yishe abaturage benshi ndetse n’abasirikare,ashyiraho n’amategeko akakaye.
Gusa ubu aracyari umuyobozi muri iryo shyaka ariko ntabubasha bwose afite bwo gufata ibyemezo, iryo shyaka ubu niryo rigenzura ibijyanye n’ikorana buhanga ndetse n’itumanaho mu gihugu cy’ubushinwa.
4.Robert Mugabe
Uyu mugabo akaba yari Perezida w’igihugu cya Zimbabwe,ijya kubutegetsi yari ashyigikiwe n’igihugu cye ndetse n’amahanga ariko nyuma yo kw’irukana abanyamahanga niho yatangiye kwangwa uko imyaka yagendaga yiyongera Mugabe yarushagaho kugira ijambo atangira gutegekesha igitugu.
Ubushakashatsi bwakozwe na Amnesty international mu mwaka wa 2002 bwasanze Robert Mugabe yaramaze kwica abantu 70.000, ubushomeri bugeze ku kigero cya 50%,n’agaciro k’ifaranga karagabanutse.Mugabe kandi ashinjwa kuba ataratumaga hari ubufasha bugera mu gihugu cye ndetse akaza gupyinagaza itangazamakuru ritavugaga ibyo yifuza.
5.Crown Prince Abdullah
 
Abdullah yari Perezida w’igihugu cya Arabia soudi,yagiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 1995 ubwo yasimburaga umuvandiwe we. Saudi Arabia nicyo gihugu cyonyine ku isi kitajya kigira amatora, iki gihugu iyo perezida avuyeho bahita batangaza ukurikiraho ariko nta gihe na kimwe barashyiraho umugore kuko mu itegeko ryabo umugabo angana n’abagore babiri.
Umugore uwariwe wese ntiyemerewe kuyobora Saudi Arabia,iki gihugu cyakomeje kurangwamo n’ubwicanyi,ndetse no gushimuta rubanda  no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu guhera mu 1995.
 
6.Teodoro Obiang Nguema
 
Teodoro ni Perezida w’igihugu cya Guinnea equatorial kuva mu 1979 ari k’ubutegetsi,ni igihugu gito kigizwe n’amaturage batarenze 500.000,Teodoro ashinjwa kw’igwizaho umutungo dore ko ari we wa mbere ufite umutungo mwishi muri Afrika.
Uku kwigizaho imitungo no gutegekesha igitugu byatangiye mu 1995 ubwo havumburwaga petrol mu mwaka wa 1995, aho Obiang inyugu yose yayishyiraga mu mitungo ye,akavuga ko n’umuntu uzagerageza kuvuga ku byimitungo ye azicwa. Teodoro yakomeje kuvuga ko kugira ngo hirindwe ruswa yahisemo gushyira umutungo w’igihugu kuri compte ye.
7.Omar Al-Bashir
Omar Al-Bashir ni Perezida w’igihugu cya Sudan akaba yaragiye k’ubutegetsi mu mwaka 1989,Sudan akaba ari nacyo gihugu kinini muri Afrika. Sudan ni igihugu cyagiye kirangwamo n’intambara igihe kinini,ndetse kugeza iki gihe Bashir akaba ashishwa kutagirana ibiganiro n’udutsiko turwanya umutegetsi bwe.
Bashir ashinjwa kandi kuba ingabo ze zica abasivile beshi batari Abarabu,cyane nko mu Majyepfo ya Sudan ahacukurwa Petrol, Bashir kandi akaba yaragiye ahishira abiyahuzi n’ubwo bagiye bagaruka kumurwanya.
8.Suparmurat Niyazov
Niyazov ari Perezida w’igihugu cya Turkeministan kuva mu mwaka wa 1990 akaba yari k’ubutegetsi,akaba yarahanganaga na Kim Jong II. Iki gihugu kikaba kitarigeze kigira abakirwanya ari naho perezida yavugaga ko nta kwishyira ukizana kugomba kubaho kuko ntawe barwanira ubutegetsi. Niyozov yashyizeho itegeko rivuga ko Perezida agomba kuva k’ubutegetsi afite imyaka 70 y’amavuko.
 
9.Fidel Castro
Fidel yari perezida w’igihugu cya Cuba guhera mu mwaka 1959,akaba azwiho gutegekesha igitugu cyane aho yagize uruhare  rukomeye mu ntamabara yo muri Iraq mu mwaka wa 2003, guhera muri werurwe,castro kandi yafataga abantu benshi akabafunga harimo abanyamakuru,abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse n’abanyeshuri bakiri bato babaga bari mu kigero cy’imyaka 19.
Cuba yar’ifite ishyaka rimwe kandi naryo ububasha n’ubushobozi bwaryo bukaba bwari mu maboko ya Fidel Castro wagiye ahangana kenshi na Amerika.
 
10.Umwami Muswati 
Muswati ni umwami w’igihugu cya Swaziland kigizwe n’abaturage bangana na 1,200,000 gusa,akaba yaragiye k’ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa se,uyu mugabo uzwiho kugira abagore benshi ahitamo uwo ashaka akamurongora,ahindura amategeko uko yishakiye ntawe agishije inama.
Emery@Rwandapaparazzi.rw

15,962 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful