Templates by BIGtheme NET

Umuhanzikazi Shilole usanzwe utavugwaho rumwe yakoze ubukwe atumira umuntu umwe gusa- AMAFOTO

Umuhanzikazi Shilole wamamaye mu gihugu cya Tanzania kubera ibintu bidasanzwe akora mu kwamamaza umuziki we no mu bitaramo akora, yakoze ubukwe budasanzwe atumiramo umuntu umwe gusa.

Usibye umujyanama w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Tale watumiwe mu bukwe bwa Shilole ngo amuhagarariye nk’umubyeyi mu bigendanye w’idini ya Islam basezeraniyemo, ntawundi muntu wigeze utumirwa muri ubu bukwe mu rwego rwo kwirinda ko ibyabubereyemo byajya mu itangazamakuru.

Umugabo wa Shilole utaramenyekana izina bivugwa ko afite myaka 20 mu gihe Shilole afite imyaka 29.

Shilole yamamaye mu ndirimbo Zitandukanye nka kigori, Ninganiza, Umati umoyo wako. Amazina nyakuri ya Shilole ni Zena Yusuf Mohammed.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

16,390 total views, 340 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful