Templates by BIGtheme NET

Umuhanda mushya wa Rwandex- Remera watangiye kuberamo impanuka zihitana abantu “INKURU IRAMBUYE”

Mu muhanda wa Rwandex – Remera kuri ubu ukiri kubakwa habereye impanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagonganye n’indi modoka nayo igonga umumotari hahita hapfa umugenzi wari kuri moto naho imodoka  zari imbere zirangirika.

umuntu umwe yahise yitaba ImanaUbwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Remera yabuze feri ihita igonga ibindi binyabiziga byari imbere yayo birimo moto ndetse n’imodoka nkuko byemezwa n’umwe mu bari ahabereye impanuka.

Kabera Jado yagize ati”Nari ndi hariya ncuruza Mituyu, ngiye kubona mbona imodoka iragenda igonga izindi, nta kindi nabonye”.

Uwizeye Louise,umwe mu bari batwaye imodoka yagonzwe ariko akarokoka iyi mpanuka avuga ko yabonye imodoka imusatira cyane maze ahitamo kuyiyobora munsi y’umuhanda.

Uwizeye Louise-Nyirimodoka yagonzwe na Fuso

Yagize ati”Numvise abantu bavuza induru inyuma yanjye niko kurebera mu kirahure mbona iragenda insatira, nahise nyiyobora hepfo.gusa yangiritse ku buryo kuyikoresha byantwara miliyoni ebyiri”.

Uwineza akomeza asaba inzego z’umutekano gushyiraho ingamba zikumira imodoka nini kugendera mu mihanda y’abagenzi basanzwe ndetse bakajya bazigenzura cyane mu rwego rwo gukumira impanuka zikorwa n’imodoka zishaje zitwara imizigo.

Yagize ati”Icyo nasaba polisi ni uko aya makamyo yajya agenzurwa cyane kandi akajyanwa muri control nibura nyuma y’amezi atatu kuko nizo ziri kumara abantu”.

Imibare iherutse gushyirwa hanze n’ishami ry’umutekano wo mu muhanda muri polisi y’u Rwanda igaragaza ko 10% by’impanuka zose zabaye zakozwe n’amakamyo, mu gihe izakozwe na Busi ziri ku kigero cya 27% naho iza moto zikaba 60%.

ALex Masha@Rwandapaparazzi.rw

23,830 total views, 250 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful