Templates by BIGtheme NET

Pastori Ezra Mpyisi yavuye imuzi,ikibazo cy’ubuhemu cyugarije isi

Muri iyi si yuzuyemo abantu bafite ibikomere by’uko bahemukiwe cyangwa abo imitima yabo ishinja guhemuka. Tutitaye ngo umuntu yahemutse kangahe cyangwa yahemutse ku ruhe rugero twavugako buri muntu aba yarahemutseho; gusa uko bahemuka ni byo bitangana. 

Abantu bahemuka kubera impamvu zitandukanye ariko muri iyi minsi guhemuka abantu bamaze kubigira umuco wakwibaza ngo biterwa niki?
Umwe mu nzobere za Bibiliya hano mu Rwanda,Pastori Ezra Mpyisi ubwo aherutse guhamagarwa kuri Radio imwe ya hano mu gihugu yagize byinshi atangaza kuri iki kibazo aho,yavuze ko inda umutimanama w’abantu ukora nyuma y’inda.

Mu magambo ye Pastor Ezra Mpyisi yagize ati:”Muri iki gihe abantu bahangayikishijwe n’imibereho y’ubuzima bwabo bibaza ibibazo bitandukanye nka ndarya iki, ndambara iki? Bigatuma umuntu ashaka amafaranga uko byagenda ngo akemure icyo kibazo atitaye niba ayabonye ahemutse cyangwa adahemutse, ariko muby’ukuri ari uwo ahemukiye asigara ababaye kandi nawe iyo amaze kuyakoresha yibuka ko yahemutse akababara, muri make abantu b’ubu inda barazifashe bazishyira hejuru y’umutima bituma umutimanama wabo ukora nyuma y’inda, aho umuntu yakabaye atekereza ku cyo agiye kurya n’uko yakibonye ahubwo akirya akagitekerezaho nyuma ni yo mpamvu zo kwiyongera ku buhemu muri iki gihe”
Pastori Ezra Mpyisi yakomeje agira ati;”Ijambo ry’Imana ritubuza kwibaza ngo ejo tuzambara iki cyangwa se tuzarya iki nka kimwe mu nkomoko y’ubuhemu (Matayo6:31)

Bavandimwe ntidukwiye guhungira mu by’iyi si ngo twibagirwe ko tutari abayo ahubwo nk’uko mugihe abandi bahugiye muby’isi reka twebwe duhugire muby’umwuka ( 1Petero3:3-4)”.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

9,260 total views, 130 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful