Templates by BIGtheme NET

Nyina wa Diamond Platinumz yemeje ko yamaze kwishakira undi mugabo anasubiza abavuga ko yarongowe n’umwana

Nyina wa Diamond Platnumz, yemeje ko yamaze kurongorwa n’undi mugabo gusa ahakana ko ari umwana nk’uko byagiye bihwihwiswa.

Hashize minsi itari myinshi Sandra ubyara Diamond Platnumz agaragara ari kumwe n’umusore bamwe bagakeka ko yaba ari umugabo we.

Nyuma y’amagambo atandukanye yagiye avugwa kuri uyu mugore, yashyize ukuri hanze, maze yemeza ko yamaze kurongorwa n’uwo musore bakunze kubabonana.

N’ubwo yemeje ko yarongowe bwa kabiri Sandra yavuze ko umugabo we atari umwana kuko iyo iza kubana umwana atari kubasha kumurongora.

Yagize ati: “Narongowe n’uriya mugabo bavugaga ku mbuga nkoranyambaga, kuko namukunze. Abavuga ko aru umwana babihera he? Iyo aza kuba umwana ntiyari kubasha kundongora.”

Yongeyeho ko abantu bakwitega ko vuba aha agiye kubyara murumuna wa Diamond Platnumz

Hashize igihe kinini Sandra atundukanye n’umugabo we Abdul Djuma babyaranye Diamond , Romeo Abdul Jones na Esma Platnumz bose bakaba bararezwe na nyina.

Abdul Djuma se wa Diamond nawe yibera mu Mujyi wa Dar Es Salaam ariko bivugwa ko abayeho mu buzima bubi dore ko ntacyo abana be bamufasha.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

24,090 total views, 860 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful