Templates by BIGtheme NET

NKORE IKI? :Umugore amazeho ibintu ajyana mu nsengero, abo yita abahanuzi baramubwira akaza agaterura, ndabona n’uburiri nzasanga yabutanze- Mungire inama

Muraho neza bavandimwe bo kuri uru rubuga rutwigisha rukanatwubakira, njye ndi umugabo wubatse ariko umugore wanjye yarakijijwe ndishima ariko ibintu arabimara mu rugo pe.

Ntavuze byinshi, ubundi umugore wanjye tubyaranye 3, yari umugore wakundaga inzoga pe, kuko njye ntakunze kuba mu rugo, mpagera muri week end, narazaga nkasanga yibereye mu kabari n’abandi bagore.

Nta buraya mushinja, ariko inzoga zo rwose nabonaga zenda kudusenyera, kuko amasaha menshi ya nyuma y’akazi niko yabaga arimo.

Nakomeje kumusaba kuzivaho, kera kabaye ntashye ambwira ko yakijijwe, mwa bantu mwe byarantunguye ndetse biranezeza, namuhaye rugari nti rwose igihe cyose uzajya ushakira kujyayo uzajye ugenda, nibinashoboka umbwira nguhe amatike mu gihe utayafite.

Bantu bo kuri bwiza.com rero, dore ikibazo ubu mfite, umugore amafaranga arayatanga, ngo arimo kwitanga mu rusengero, ibikoresho mu rugo arajyana, imyaka cyangwa se ibiribwa araterura ngo ashyiriye abo yabyemereye mu rusengero,…

Mu by’ukuri mfite impungenge, nabuze naho muhera mubwira nti ibyo urimo simbyishimiye, ndibaza nti ese yaba arimo kumpima kuko namubangamiraga akinywera inzoga, ubundi bikancanga nkakeka ko yaba afite ibindi bibazo, kuko mbona atari shyashya pe.

Nsigaye ntaha mfite impungenge ko nsanga n’intebe n’igitanda yabigurishije da, cyangwa yabitanze. Mungire inama, ngayo nguko urwo nabonye mwa bantu mwe.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

24,580 total views, 170 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful