Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mu mafoto dore udushya twaranze igitaramo cya “HashTag Tours” cyabereye i Kayonza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 nibwo Isango Star yatangije umuzenguruko w’ibitaramo 3 bagomba gukorera mu turere dutandukanye tw’Igihugu mu rwego rwo gusangira iminsi mikuru n’abakunzi bayo hamwe n’ab’umuziki muri rusanga mu bitaramo byiswe “HashTag Tours”.

Byari ibyishimo n’umunezero i Kayonza dore ko ari naho ibi bitaramo byatangiriye. Iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya saa cyenda, cyari cyitabiriwe n’abatari bacye ndetse banashimishijwe n’igikorwa Isango star yabakoreye cyo kubegereza bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi ngo babafashe gusozanya umwaka akanyamuneza.

Diplomate, Nasson basaga nk’abakumbuwe muri muzika nyarwanda dore ko bagabanyije umuvuduko ugereranyije nuko bari bahagaze mu myaka yashize ni bamwe mu bahanzi bataramiye abakunzi ba muzika bakanyurwa dore ko ubuhanga bw’aba bombi ntawabushidikanyaho tutibagiwe na Riderman ukunzwe cyane hano mu Rwanda, uyu we  aho agiye gukorera i gitaramo hose ahasanga abafana bityo bikamutiza umurindi bikaza gutuma akoresha uko ashoboye ngo abashimishe ku bw’urukundo badahwema kumugaragariza.

Riderman yishimiwe ku buryo bugaragara

Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cya Uganda akaba afatwa nk’umutumirwa mukuru muri bino bitaramo “Vampino” wari witezwe n’abatari bacye yaje kugaragarizwa ko agikunzwe hano mu Rwanda ubwo yajyaga ku rubyiniro akishimirwa n’abatari bacye.

Vampino ku Rubyiniro

Bamwe mu bahanzi barimo gutaramira abakunzi ba muzika muri ibi bitaramo ni: Diplomate, Riderman, Nasson, Evanny bo mu Rwanda n’umuhanzi ukomeye kuva mu Gihugu cya Uganda Vampino tutibagiwe n’Umurundikazi Miss Erica.

Ibi bitaramo biracyakomeje aho igitaramo cyanyuma kizaba kuri icyi cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017 i Nyamata kuri Connect Bar.

Nasson yagarutse mu bihe bye bya cyera ashimisha abafana

Diplomate ku rubyiniro

Mc Phil Peter niwe wayoboye igitaramo cyabereye i Kayonza

Uyu mubyeyi yari yizihiwe akata umuziki

Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw

17,667 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful