Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Menya Ibibazo 9 By’ingenzi Ubazwa Mu Gihe Ugiye Kwaka Akazi N’uko Ugomba Kubisubiza “REBA HANO “

Kugira ngo uhabwe akazi hari ibibazo ugomba kubazwa mbere yuko wemererwa umwanya muri kompanyi runaka cyangwa se ahantu runaka haba hari umwanya w’akazi. Benshi bakunze gukora ibizamini by’akazi dukunze kwita “interview” mu ndimi z’amahanga bikabatsinda kubera nta makuru ahagije kuri ibyo bibazo bidashobora kubura mu kizame twagerageje kubashakira ibibazo 9 by’ingenzi bikunze kubazwa n’uburyo wabisubiza.

 

Gusubiza neza ibibazo bigaragaza ko ufite ubushobozi 

Uku gutsindwa mu bizamini by’akazi tuzi ku izina rya interview bikunze kugaragara cyane nyuma yuko umenya umusaruro wakuye mu kizame wakoze.

Ibi bikunze guterwa n’ubwoba bwinshi ubazwa aba afite cyangwa se bigaterwa nuko nta makuru afite ku bibazo agomba kubazwa mu kizamini kugira ngo abashe kugitsinda neza ku mpuzandengo yo hejuru.

  • Uburyo wowe ubwawe ugaragara mu gihe witegura kubazwa
  • Kwigirira icyizere kuko hari ababa bifitiye icyizere cyinshi
  • Uburambe mu kazi
  • Ikinyabupfura

Uburyo bwa mbere ushobora gutsinda neza ukigaragariza umuntu uri kukubaza cyangwa ushaka kuguha akazi, ni ugusiza ibibazo byose ushobora kubazwa wifitiye icyizere kuko nta muntu uba ari bugukubite.

Dore bimwe mu bibazo by’ingenzi bibazwa mu gihe uri gukora ibizamini by’akazi n’uburyo wabisubiza:

  1. Tubwire uri nde? Cyangwa se uri muntu ki?

Iki kibazo gisa nkaho cyoroshye ariko ntago ari byiza gutangira uvuga inkuru itafite ubusobanuro. Kuri iki kibazo icyo ukubaza aba ashaka kumva ni umwirondoro wawe wuzuye, n’impamvu wumva ukwiriye kuba wahatanira uwo mwanya w’akazi.

  1. Kubera iki wumva twaguha uyu mwanya w’akazi?

Iki ni ikindi kibazo cyuzuye amayeri menshi cyane, umuntu uri kukubaza ashobora kukubaza mu gihe uri mu ibazawa.

Kugisubiza ntibisaba cyane kwiyemera k’uwuri kukubaza, ahubwo aba ashaka ko wamubwira ibintu byiza wumva waba uje guhindura nuri kompanyi runaka cyangwa se ibirindiro byawe.

  1. Kuki wumva twakugira umukozi wacu?

Biriroshye gutangira wirata ubutwari bwawe no ukuntu wumva washobora akazi cyangwa se itandukaniro wumva uzanye mu kazi ritanduka nye n’ibyo abandi basanzwe bakora,

Bino ubivuga ugenda utanga n’ingero zifatika ku buryo uribwemeze umuntu uri kukubaza kuigira ngo atagira undi muntu aha ako kazi cyangwa ushobora kugutwara uwo mwanya.

Ikindi kandi nuko kuri iki kibazo ugerageza gusubiza neza uvuga agashya wumva uzanye cyangwa itandukaniro ryawe n’abari basanzwe mu kazi wumva ugiye gukora mu gihe uraba utsinze ikizame.

  1. Mu gihe wumva uzaba uri mukazi, ni iki wumva uteganya kugeza kuri kompanyi?

Uburyo usubiza iki kibazo byereka uri kukubaza ingamba n’intego ufite mu gihe uzaba uri mu kazi. Ugerageza kubisobanura ukoresheje ingero zumvikana.

Ushaka uburyo igisubizo cyawe cyahura ni ibyo uri gusabira umwanya w’akazi, ibyerekeye kompanyi, ubumenyi bwawe ndetse n’uburambe.

  1. Ni izihe ntege nke zawe?

Mbere yo kwirata ubutwari uvuga aho intege nyinshi zawe ziri ugomba no lubanza ukamenya aho intege nke zawe ziherereye mu buryo bwo kugira ngo hatagira umuntu ushobora kukwibeshyaho kandi hari ukundi ukomeze gutandukanye nukobagukekaga.

Umukoresha wawe biramushimisha cyane kandi bikamunezeza mu gihe amenye ko hari ni integer nke ufite nyuma yo kumwereka ko ufite imbaraga zidasanzwe mu kazi.

  1. Ese mu buzima bwawe waba warigeze ugirana ikibazo n’umukoresha wawe?

Nk’uko ikibazo cyakibanjirirje cyari giteye, ahangaha umuntu ukubaza aba ashaka kumubwira ukuri kwawe kose, aba agira ngo amenye ukuri kwawe aho gushingiye.

Kandi iki kibazo ukubaza aba agira ngo amenye uburyo mu gihe ubashije guhura n’ikibazo uburyo Wabasha kukikemurira.

Mu buryo bwo gusubiza neza kino kibazo, ugomba kugisubiza uvuga ko nta kosa cyangwa ikibao waba waragiranye n’umuoresha waawe kabone nubwo cyaba gihari ari gito, kuko bizatuma abona ko uri umuntu w’inyangamugayo kandi w’indakemwa.

  1. Ese turamutse tugerageje kubaza umukoresha wawe wa mbere twasanga agutangira ubuhamya bwiza?

Iki kibazo baba bagerageza kugira ngo bamenye amakuru yawe warufite mu kazi k’aho wakoraga mbere yuko ushaka kuza gusaba akazi kandi.

Igisubizo cyiza ugomba kubaha cyangwa kubasubiza ni ukubabwira ko uhamya neza kandi udashidikanya ko umukoresha wawe wa mbere adashobora kukuvuga nabi kuko wageragezaga gukora ibintu byose neza, ukabikorera ku gihe ugerageje gukoresha imbaraga zawe zose ukagera ku ntego za kompanyi.

  1. Ese uri umukorana bushake?

Mu by’ukuri, umuntu wariwe wese ashobora guhita asubiza yego, ariko siko bigomba kugenda. Ikintu uba usabwa ni ugutanga ingero nyinshi kandi zifatika zuko iyo myitwarire yo kuba umukorana bushake uyifite.

  1. Ni ubuhe bushobozi ufite bwo kuba wumva waba umuyobozi?

Niba ari umwanya wo kuba umuyobozi uri gukorera ikizamini, iki kibazo gikunze kubazwa. Ugomba kuvuga ko wifitemo imbuto y’ubuyobozi kandi ufite n’ubumenyi.

Ikindi kandi ugomba kuvuga ubera imboni rubanda ndetse ukaba unagerageza kubashishikariza gukorana umurava mu kazi bari gukora.

Abantu benshi bazi ko gutsinda ibizamini by’akazi ko ari ukuba ufite umwirondoro wuzuye kandi wo ku rwego rwo hejuru no kuba ufite uburambe gusa. Uburyo wagerageje kwitwara no gusubiza ibibazo byose wagerageje kubazwa nib wo buguhesha umwanya w’akazi ushaka muri kompanyi runaka.

18,064 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful