Templates by BIGtheme NET

Kigali: Fuso yagonze imodoka 2 na moto umuntu umwe yitaba Imana abandi barakomereka-AMAFOTO

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 6/12/2017 mu muhanda Rwandex – Nyabugogo, aho Fuso yerekezaga Nyabugogo yagonze imodoka 2 na moto yari ihetse umugenzi, uyu mugenzi akaba yahise yitaba Imana.

Mu masaha y’igicamunsi Fuso ifite puraki RAB 394I yerekezaga i Nyabugogo yagonze imodoka yari itwaye abagenzi izwi nka Coaster, RAV4 ndetse na moto aho umugenzi yari itwaye yahise yitaba Imana.

Abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko iyi Fuso yagenderaga ku muvuduko munini akaba ari nabyo bishobora kuba byateje iyi mpanuka.

Nyuma yo gukora iyi mpanuka, Umushoferi wari utwaye iyi Fuso yagonze izi modoka na moto yahise aburirwa irengero akaba arimo gushakishwa na Polisi.

Uretse uyu witabye Imana ariko, iyi mpanuka yanakomerekeyemo abandi batari bake, gusa Polisi ikaba itaratangaza byinshi kuri iyi mpanuka yaba abayikomerekeyemo cyangwa se abandi bashobora kuba bahasize ubuzima.

Emery@Rwandapparazzi.rw

11,140 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful