Ni kenshi tubona abantu baramaze kuba Ibyamamare cyangwa se bafite amafaranga n’imitungo itabarika ,ariko ntidutekereze imibereho yabo ya kera bakiri mu buzima busanzwe mbese batarandika izina.Ni muri urwo rwego twifashishije ikinyamakuru Tuko twahisemo kubagezaho amwe mu mafoto agaragaza Zari Hassan ,umugore wa Diamond akiri mu buzima buciriritse bitandukanye n’uko tumuzi ubu.

Zari ukunze kwiyita The Boss Lady yatangiye kwamamara cyane mu bitangazamakuru ubwo yajyaga mu rukundo na Diamond Platnumz.Gusa iyo witegereje amwe mu mafoto ye ya kera ataramenyekana ndetse akiri na muto usanga yarakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo abashe kuba uwo ari we kuri ubu, haba mu bwiza,imyambarire ndetse no kuba abarirwa mu bagore b’abaherwe bakomoka mu gihugu cya Uganda.


13,497 total views, 250 views today