Templates by BIGtheme NET

Ikipe y’Igihugu Amavubi yongeye kwandagarizwa muri Kenya- AMAFOTO

Machakos- Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itakaje umukino wa kabiri wa CECAFA. Itsinzwe 3-1 n’ibirwa bya Zanzibar mu mukino Amavubi yakoreshejemo abakinnyi benshi badafite inararibonye. Umutoza wayo Antoine Hey ngo ntabwo ababaye na gato kuko ari kugera ku ntego yo kugerageza abakinnyi bitegura CHAN2018.

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri wa CECAFA

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri wa CECAFA

Kuri stade Kenyata mu mujyi wa Machakos niho Amavubi yari yahindutse 100% ugereranyije n’ikipeyatsinzwe na Kenya yakiniye umukino wa kabiri wa CECAFA senior Cup 2017. Abakinnyi ba Antoine Hey batangiranye imbaraga mu gusatira izamu ryari ririnzwe na Muhamad Ibrahim, ariko abakinnyi b’imbere Nshuti Innocent na Maxime Sekamana ntibabyaza umusaruro amahirwe abiri babonye mu minota icumi ya mbere.

Ayo makosa yakosowe na n’Intwari za Zanzibar ku munota wa 34 ubwo kapiteni wayo Suleiman Kassim yahinduraga umupira mwiza usanga Mudathir Yahya ukina muri Singida United ya ba Rusheshangoga yahitagaafungura amazamu.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi atsinzwe nta n’ikizere cyo kwitwara neza kubera amakosa menshi ba myugariro bayo Herve Rugwiro na Mbogo Ally bakoraga. Gusa igice cya kabiri kigitangira abatoza bahise bakora impinduka; Mico Justin na Biramahire Abeddy basimbura Sekamana Maxime na Nshuti Innocent hagamijwe kongera ingufu mu busatirizi.

Nyuma y’iminota ibiri gusa gitangiye Amavubi yahise yishyura ku gitego cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ahawe umupira na Abeddy usanzwe ukina muri Police FC. Byazamuye ikizere cy’abafana bane b’Amavubi bakomeje kwigaragaza mu mijyi yo muri Kenya; barimo Rwarutabura na Rujugiro basanzwe bazwi muri APR FC na Rayon sports.

Emmanuel Imanishimwe wakinaga umukino wa mbere nyuma y’imvune yari amazemo amezi abiri ntabwo yari mu bihe byiza. Umuvuduko w’abakinnyi ba Zanzibar wamugoye utuma yitsinda igitego cya kabiri ku mupira watewe na Mohamed Issa  ku munota wa 54.

Byarushijeho kuba bibi ku munota wa 85 Amavubi yazamutsee ajya gushaka igitego cyo kwishyura haba contre attaque ya Zanzibar maze Kassim Khamis acenga ab’inyuma b’u Rwanda atsinda igitego cya gatatu ashyira akadomo ku kizere cy’Amavubi cyo kubona inota.

Nyuma y’umukino umutoza w’Amavubi y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko atababajwe cyane no kuba ari gutsindwa.

“Birumvikana ko nta wishimira kubura intsinzi ariko navuga ko ndi kugera ku ntego. Nahinduye abakinnyi 100% kuko nshaka guha buri umwe umwanya wo kwigaragaza. Ndashaka ko CHAN2018 igera mfite abakinnyi beza kurusha abandi. Nahinduye system kuko nshaka kureba iyajyana n’abakinnyi mfite. Nta gikuba cyacitse kuko twe turi gukoresha iyi mikino twitegura irushanwa ryisumbuyeho.

Nakoresheje bamwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi ku nshuro ya mbere  mu mikino mpuzamahanga, abandi bamaze iminsi bafite ibibazo by’imvune bakirwana no kugaruka mu bihe byiza. Uko bitwaye simbiveba cyane kuko turacyari mu kiciro cyo kwitegura. Hasigaye ibyumweru nka bitatu kandi twizeye ko CHAN izagera duhagaze neza kurushaho. Navuga ko n’imikino itaha nzakomeza guhindura abakinnyi kuko nicyo nifuza muri iyi CECAFA.”

Bageze kuri stade moral atari nyinshi kuko batsinzwe umukino ubanza

Bageze kuri stade moral atari nyinshi kuko batsinzwe umukino ubanza

Rutanga Eric 20 na bagenzi be batsinzwe na Kenya ku mukino wa mbere babanje ku ntebe y'abasimbura, aha bishyushyaga mbere y'umukino

Rutanga Eric 20 na bagenzi be batsinzwe na Kenya ku mukino wa mbere babanje ku ntebe y’abasimbura, aha bishyushyaga mbere y’umukino

Mashami Vincent ashyushya abakinnyi mbere y'urugamba

Mashami Vincent ashyushya abakinnyi mbere y’urugamba

Intwari za Zanzibar zaje zifuza intsinzi mu mukino wa mbere bakinnye muri CECAFA

Intwari za Zanzibar zaje zifuza intsinzi mu mukino wa mbere bakinnye muri CECAFA

Higiro Thomas yibutsa Marcel Nzarora na Kimenyi Yves ko bagomba kwigaragaza kuko Bakame yaruhukijwe

Higiro Thomas yibutsa Marcel Nzarora na Kimenyi Yves ko bagomba kwigaragaza kuko Bakame yaruhukijwe

Mu barebye uyu mukino harimo n'uwahoze ayobora FERWAFA, Ntagungira Celestin Abega

Mu barebye uyu mukino harimo n’uwahoze ayobora FERWAFA, Ntagungira Celestin Abega

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Zanzibar Heroes: Muhamad Ibrahim, Ibrahimm Mohammed “Sangula, Mwinyi Hadji, Addul Heri Sebo, Issa Haidar “Mwalala”, Abdul Aziz Makame, Muhamed Issa, Mudathir Yahya, Ibrahim Hamad Hilika, Feisal Salum, na Suleiman Kassim.

Abakinnyi 11 ba Zanziibar babanje mu kibuga barushije Amavubi

Abakinnyi 11 ba Zanziibar babanje mu kibuga barushije Amavubi

Amavubi y’u Rwanda:  Kimenyi Yves, Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Abo hagati: Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier Sefu, Imran Nshimiyimana, Ba rutahizamu: Muhadjiri Hakizimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent.

11 b'Amavubi biganjemo abadafite inararibonye n'abavuye mu mvune

11 b’Amavubi biganjemo abadafite inararibonye n’abavuye mu mvune

Umukino watangiye saa 14h z'i Machakos ku zuba ryari ryinshi

Umukino watangiye saa 14h z’i Machakos ku zuba ryari ryinshi

Rwanda nziza yaririmbwe

Rwanda nziza yaririmbwe

Kimenyi Yves yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi

Kimenyi Yves yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi

Uku niko Rwarutabura umaze kumenyekana muri Kenya yahaye icyubahiro indirimbo yubahiriza u Rwanda

Uku niko Rwarutabura umaze kumenyekana muri Kenya yahaye icyubahiro indirimbo yubahiriza u Rwanda

Imran Nshimiyimana na Suleiman Kassim nibo bari ba kapiteni b'amakipe yombi

Imran Nshimiyimana na Suleiman Kassim nibo bari ba kapiteni b’amakipe yombi

Basabwaga kunywa amazi kenshi kubera izuba ryinshi

Basabwaga kunywa amazi kenshi kubera izuba ryinshi

Nubwo Mbogo Ally yakoze amakosa menshi muri uyu mukino, ngo Antoine Hey aracyamufitiye ikizere

Nubwo Mbogo Ally yakoze amakosa menshi muri uyu mukino, ngo Antoine Hey aracyamufitiye ikizere

Omborenga Fitina ahindura umupira ngo arebe ko bishyura ariko biranga

Omborenga Fitina ahindura umupira ngo arebe ko bishyura ariko biranga

Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent w'imyaka 18 akinishwa kenshi ariko ntabwo arashobora kureba mu izamu

Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent w’imyaka 18 akinishwa kenshi ariko ntabwo arashobora kureba mu izamu

Zanzibar yigaririraga hamwe nk'ikipe yatumye Niyonzima Olivier Sefu na bagenzi be badahanahana neza

Zanzibar yigaririraga hamwe nk’ikipe yatumye Niyonzima Olivier Sefu na bagenzi be badahanahana neza

Aberekana ko bashyigikiye u Rwanda ni aba bane

Aberekana ko bashyigikiye u Rwanda ni aba bane

Rujugiro na bagenzi be bafana Amavubi bakomeje gufana n'ubwo ikipe yabo yatsinzwe

Rujugiro na bagenzi be bafana Amavubi bakomeje gufana n’ubwo ikipe yabo yatsinzwe

Muhadjiri Hakizimana niwe mukinnyi w'Amavubi wari ku rwego rwiza uyu munsi

Muhadjiri Hakizimana niwe mukinnyi w’Amavubi wari ku rwego rwiza uyu munsi

Bishimira igitego cya mbere

Bishimira igitego cya mbere

Benshi mu bakinnyi ba Zanzibar bakina muri shampiyona ya Tanzania

Benshi mu bakinnyi ba Zanzibar bakina muri shampiyona ya Tanzania

Batakazaga imipira myinshi hagati mu kibuga

Batakazaga imipira myinshi hagati mu kibuga

Amavubi yishimira igitego cy'impozamarira

Amavubi yishimira igitego cy’impozamarira

Ntabwo uyu munyezamu yakoze akazi kenshi

Ntabwo uyu munyezamu yakoze akazi kenshi

Emery@Rwandapaparazzi.rw

2,850 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful