Templates by BIGtheme NET

Ibinyoma n’ibiyobyabwenge byatumye Uburusiya bwirukanwa mu mikino ya Olimpike

Igihugu cy’Uburusiya cyirukanywe mu mikino ngororamubiri ya Olimpiki izabera muri Koreya y”Epfo mu mwaka utaha w’2018 bitewe no kubeshya ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu mwanzuro wafashwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri Olympiki ku isi, ku wa 06 Ukuboza 2017 nyuma yo kumara amezi 17 bakora ubugenzuzi mu gihugu cy’Uburusiya bagasanga abakinnyi bose b’imikino ngororamubiri muri icyo gihugu babeshya abandi bagakoresha ibiyobyabwenge.

Uretse aya makosa kandi ngo igihugu cy’Uburusiya cyashinjwe icyaha cyo kugira uruhare mu manyanga yabaye mu mwaka w’2014, ubwo hategurwaga imikino Olympic yabereye muri icyo gihugu.

Ubugenzuzi bwakorewe mu Burusiya bwari buyobowe n’uwahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri olimpike ku isi Samuel Schmid, usibye kubuzwa kwitabira iyi mikino olimpike izaba mu mwaka w’2018, abakinnyi b’imikino ngororamubiri bemerewe kwitabira amarushanwa y’imikono ngororamubiri aba mu gihe cy’ubukonje.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

2,520 total views, 40 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful