Templates by BIGtheme NET

Dore Uburyo 4 wakoresha ukabona umushahara mwinshi ku kazi kawe ukora ndetse nako wagakora “INKURU IRAMBUYE”

Intego ya buri mukozi uri mu kazi cyangwa ushaka akazi ntabwo ari ukugera ku kazi gusa ahubwo no kubona umushahara yahoze arota. Naho inzozi z’umukoresha ariko ni uko atanga amafaranga make ku bakozi, bityo mu gihe utazi amayeri y’abakoresha bishobora kurangira wibeshye ku kazi n’umushahara uzahabwa.

1.Tegereza bakubwire ayo bazaguha

Abantu bamwe iyo bari mu kizamini cyo kuvuga bakunda kuvuga amafaranga bifuza guhembwa. Ntuhirahire uvuga amafaranga wifuza. Bikanga umukoresha ndetse bigatuma akeka ko ukurikiye amafaranga kuruta akazi. Tegereza ushaka kuguha akazi akubwire umushahara.

2.Wikwirukira kuvuga ayo ushaka guhembwa

Hariho imishahara ipanze ku mukozi ugiye gukora ku mwanya runaka, bitewe n’ubumenyi ufite. Iyo ushaka kuguha akazi akubajije amafaranga wifuza guhembwa, ntuhubukire kugaragaza umushahara ihariye ushaka guhembwa, kuko ushobora kwaka menshi cyangwa make cyane. Iyo icyo kibazo ukibajijwe, igisubizo kiza ni ukubabwira bagakoresha umushahara nk’uwo bahemba umwanya bagiye ku guha n’urwego rwawe. Nibatsimbarara, bakagusaba kuvuga amafaranga, byitse gato uce bugufi. Ibi bituma umukoresha mu cyizere.

3.Itondere guhubukira kwemera ibyo ubwiwe

Irinde kwihutira kwemera umushahara wose baguhaye. Umugambi wa mbere ni ugutekereza neza ugafata umwanzuro. Niba ibiri mu masezerano bitakunyuze, byange, si akazi kose kakugenewe. Rimwe na rimwe gutekereza neza byatuma ufata umwanzuro.

Niba umushahara bakubwiye udahura n’ibyo wifuza, bihakane. Nta tegeko ririmo kubyemera. Inshuro nyuma bashobora kuguhamagara mwumvikane ku mushahara. Ntuzigere uhita wemera ibyo ubwiwe.

4.Ntukange akazi ubona ugakeneye

Ntuzigere wanga akazi wifuza mu ngeri runaka cyangwa mu kigo runaka. Abantu benshi bava mu kazi keza bakajya mu kandi gahemba make ariko mu minsi mike bagahembwa menshi. Ikiba kigenderewe ni ukureba aho babona umwanya mwiza kuruta aho bari bari.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

5,450 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful