Templates by BIGtheme NET

Dore Ibyamamare Nyarwanda Byavuzwe Cyane Muruyu Mwaka wa 2017 kubera udushya twabo bakoze “REBA HANO “

Turi mu kwezi kwa nyuma k’umwaka w’2017 aho buri muntu wese asubiza amaso inyuma akareba ibyaranze umwaka, ari yo mpamvu natwe nk’itangazamakuru by’umwihariko dukora ducukumbura amakuru y’imyidagaduro mumpande zitandukanye dusubira inyuma tukareba bamwe mu byamamare byavuzwe cyane mu itangazamakuru ndetse bakanagarukwaho cyane mu biganiro by’abantu, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku mbuga za interineti zitandukanye muri rusange.

  1. Barafinda Sekikubo Fred

Image result for barafinda

Uyu Barafinda Sekikibo Fred utuye i Kanombe yamamaye anavugwa cyanemu itangazamakuru kuva ku wa 12 Kamena 2017 ubwo yajyaga kuri komisiyo y’igihugu y’amatora kuyishyikiriza kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru uwo munsi gikubiyemo imirongo ya ye politiki yumvikanagamo urwenya rwinshi cyatumye yamamara agirana ibiganiro n’ibitangazamakuru hafi ya byose bikorera hano mu Rwanda, yamamara ku mbuga nkoranyambaga ndetse kwamamara kwe n’urwenya yagiraga biza gutuma anaba umunyamakuru wa Flash TV.

2.Uwase Hirwa Honorine

Image result for Miss igisabo

Uyu mukobwa yamamaye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2017, ubwo yatangiraga guhatana mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, uyu mukobwa wahatanye ahagarariye intara y’Uburengerazuba yabajijwe n’akanama nkemurampanga uko umukobwa mwiza kuri we aba ateye, asubiza ko agomba kuba ateye nka ‘Igisabo’ kuva icyo gihe ibyinshi mu bitangazamakuru by’imyidagaduro  mu Rwanda byatangiye kumubaza impamvu yashubije iryo jambo bituma atangira kwamamara, aho iri jambo ryanahuzwaga n’imiterere ye yo kuba afite ikibuno kinini, urukundo yagiriwe n’abantu rwatumye amarushanwa ya Miss Rwanda 2017 arangira ari we utowe nka Nyampinga ukunzwe na rubanda (Miss Popularity).

Uyu mukobwa aheruka kuvuga ubwo yajyaga mu marushawa ya Miss Earth 2017 akanga kwambara bikini.

3.Safi Madiba

Image result for madiba safi

Uyu muhanzi, amazina ye nyakuri ni Niyibikora Safi wamamaye mu itsinda rya Urban Boyz, yatangiye kuvugwa cyane muri Nzeri uyu mwaka w’2017 bitewe n’ubukwe n’uko yatunguranye agatangaza ubukwe na Niyonizera Judith bitari bizwi ko bakundana kuko icyari kizwi neza ari uko yakundanaga na Parfine. Safi yavuzwe cyane kandi bitewe no kuba hari abavugaga ko we na Judith badakwiranye bitewe n’abakobwa beza yigeze gundandana nabo barimo n’umuhanzikazi Butera Knowless.

Ikindi cyatumye Safi avugwa ni ukuba yaratunguranye akivana mu itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka 10.

4.Shaddy Boo

Image result for shaddyboo

Amazina nyakuri ya Shaddy Boo ni Mbabazi Shadia yamamaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Instagram na Snapchat aho akoresha izina rya Shaddyboo. Muri Kanama uyu mwaka w’2017 yavuzwe mu itangazamakuru bitewe n’ibyo yatangaje ubwo yari yatumiwe kuri Royal TV bikaba nk’umugani aho bamwe bamusekaga abandi bakamukwena bavuga ko yiyemera akigira n’umuhanga kandi ari injiji.

Umunyamakuru wa Royal TV yabajije Shaddy Boo niba azi koga asubiza ko atabizi ariko akunda kureba abantu bari koga no kumva impumuro y’injanya ‘Odeur ya Ocean’

Yagize ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean [impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”

5.Oda Paccy.

Image result for oda paccy

Uyu ni umwe mu baraperi b’igitsina gore bakomeye  mu Rwanda yavuzwe cyane mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2017 bitwe n’ifoto yifotoje akingirije ku myanya ye y’ibanga ikoma agamije kwamamaza indirimbo ‘Order’ yakoranye na Urban Boyz. Kuva icyo gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kumwigana bakifotoza nabo bakingirije amakoma ku myanya y’ibanga bagahererekanya ayo mafoto bakoresheje urukururano rwa interineti ‘hastag’ bise IkomaChallenge.

6.Nshuti Dominiko Savio

Image result for nshuti savio

Umukinnyi wa As Kigali nawe muri uyu mwaka  yavugishije itangazamakuru muri  uyu mwaka bitewe n’amafaranga  yaguzwe ndetse n’ibyagiye  bimuvugwaho mbere y’uko asinyira As Kigali Nshuti Dominiko ubusanzwe yakiniraga Rayon Sports  ariko mbere y’uko umwaka w’Imikino utangira 2017-2018 haje amakuru yemeza ko ashobora kwerekeza  muri Maroc,haza andi makuru avuga ko agiye gukinira Rivers United yo muri  Nigeria haza andi makuru avuga ko azakinira APR FC   bizakurangira asinyiye As Kigali nkumukinnyi uguzwe amafaranga menshi mubakinnyi bakina imbere.

7.Supersexy

Image may contain: 1 person, standing, ocean, outdoor, water and nature

supersexy ni umwe mubakobwa bo mu Rwanda bavuzwe cyane ndetse agiye bakora udushya dutandukanye kumbuga nkoranyambaga za internet ndetse bamwe nibabura kuvuga ko ari umukobwa ukoresha imbuga nkoranya mbaga cyane kurusha abandi ikindi kandi uyu mukobwa yagiye yitabira ibitaramo byinshi dore ko benshi bahamya ko akunzwe cyane aho aha mugihugu cya uganda kubera amafoto kunda gusangiza abamukurikira agaragaza uburanga bwe

Ibindi byamamare byavuzwe cyane  harimo

Massoud Djuma Irambona

Olivier Karekezi

Nzamwita Vincent Degaulle

Meddy

Niyitegeka Gratien Seburikoko

20,430 total views, 90 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful