Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Dore ibintu 5 biranga abantu bashaka guhorana akanyamuneza mu buzima bwabo “INKURU IRAMBUYE”

Hari abavuga ko ntacyo wakora ngo ubeho wishimye, ariko abo ni abirengagiza ko hari abantu babaho bishimye, abandi bakabaho bababaye.Uko biri kose ababaho bishimye hari icyo barusha abahora bababaye.

Niba ushaka guhora wishimye, dore ibyo usabwa:

1.Guhangana n’ibibazo

Nta na rimwe mu buzima guhunga ibibazo byigeze bifasha mu kubikemura.Hari gihe biba bikomeye ariko uzasanga niwicara hamwe ugashakira ibibazo byawe ibisubizo, bizaba byiza kurusha gushakisha uburyo wabihunga kandi byaje.Hama hamwe ushakire ibibazo byawe ibisubizo, bizagufasha kutirirwa wabuze amahoro wihisha cyangwa ubihunga.

2.Haranira kwigira

Iyo ukora ibintu ku giti cyawe, nta gahato uhora wishimye kuko ntawe uba agutegeka ibyo ukora.Gerageza kwita kuri gahunda zawe, no gukora ibigushimisha.Ni ngombwa kumva icyo umutima wawe ukubwira kandi ugaharanira kuba icyo ushaka kuba cyo.Uzumva umeze neza mu buzima.

3.Irinde abakuvangira 

Uzi ko udakeneye abandi ngo ubone kwishima? Ibyishimo byawe ni ibyawe kandi nta n’umwe ugomba kuguha uruhushya rwo kwishima.Niba ubayeho wigenzura, nta muntu ugomba kwivanga mu byishimo byawe.N’ubwo hari ibibi byashobora kwivanga mu buzima bwawe, gerageza gushaka ibyishimo.

4. Irinde inzika

Rekeraho kwirirwa wikoreye ibibazo byahise. Mu buzima ushobora guhura n’ibibazo kandi bikakubabaza cyane, ugasabwa imbabazi,ukababarira.Ariko gerageza kubyibagirwa kuko uko uzajya ubyibuka bizajya bikomeza kukubabaza, usange n’uwabikoze ahise akuzamo umurakarire. Wiha akanya ibyahise ngo biyobore ubuzima bwawe.Gerageza kubabarira kandi ubyiyibagize.Tana n’ibyahise, tumbira ejo heza ugire ikizere ubundi ubuzima buryohe.

5.Witinya abakuvuga

Hari abantu benshi batinya cyangwa banga abantu babavuga akenshi banabavuga nabi.Nyamara niba ushaka kubaho wishimye, ntutinye abakuvuga nabi.Yego ni byiza kubaho abantu bagushima ariko burya umuntu ukuvuga nabi hari gihe koko aba yabonye ukora nabi.

Iyo ugenzuye ibyo yakuvuze nabi, ushobora gukuramo inama, niba hari ikibi wakoze bikagufasha kutazabisubira.Wirakara ahubwo ibibi bakuvuze byifashishe ugenzura imyitwarire yawe.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

121,865 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful