Templates by BIGtheme NET

Champions League: Liverpool yanyagiye Spartak, Manchester City irasitara- AMAFOTO

Mu mikino isoza iy’amatsinda muri UEFA Champions League yabaye kuri uyu wa Gatatu, Liverpool yanditse amateka yo gutsinda Spartak Moscow ibitego birindwi ku busa naho Manchester City ku nshuro ya mbere kuva umwaka w’imikino watangira itsindwa umukino wa mbere na Shakhtar Donetsk.

Imikino yose y’amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi, UEFA Champions League, yarangiye hamenyekana amakipe 16 agomba gukomeza muri 1/8 andi yabaye aya gatatu muri buri tsinda yerekeza muri Europa League naho ayabaye aya nyuma arasezererwa.

Liverpool ihagaze neza muri iyi minsi, ni imwe mu makipe yasoje iyi mikino ashimisha bikomeye abafana bayo kuko yari yakiriye Spartak Moscow ku kibuga Anfield, iyinyagira ibitego 7-0. Philippe Coutinho yatsinzemo bitatu wenyine, Sadio Mane atsinda bibiri, Roberto Firmino atsindamo kimwe naho Umunya-Misiri, Mohamed Salah asoza ibirori ashyiramo icya nyuma.

Mu gihe byari ibyishimo ku bakunzi ba Liverpool, byari agahinda ku bafana ba Manchester City yatsinzwe umukino wa mbere kuva umwaka watangira. Iyi kipe ya Pep Guardiola watozaga umukino we w’ijana muri iri rushanwa mu mateka ye, yari yasuye Shakhtar Donetsk muri Ukraine iyitsinda ibitego 2-1.

Bigoranye, Real Madrid yatsinze Borussia Dortmund ibitego 3-2 ibifashijwemo na Borja Mayoral, Cristiano Ronaldo na Lucas Vazquez naho Pierre-Emerick Aubameyang atsindira iyi kipe yo mu Budage.

Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 iteganyijwe kuwa Mbere tariki 11 Ukuboza, amakipe yari mu itsinda rimwe akaba adashobora gutomborana kimwe n’amakipe akomoka mu gihugu kimwe.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatatu yarangiye:

-  Liverpool 7 – 0 Spartak Moscow
-  Maribor 1 – 1 Sevilla
-  Feyenoord 2 – 1 SSC Napoli
-  Shakhtar Donetsk 2 – 1 Manchester City
-  FC Porto 5 – 2 Monaco
-  RasenBallsport Leipzig 1 – 2 Besiktas
-  Real Madrid 3 – 2 Borussia Dortmund
-  Tottenham Hotspur 3 – 0 APOEL Nicosia

 

Coutinho yatsindiye Liverpool kuri penaliti
Emery@Rwandapaparazzi.rw

 

1,030 total views, 30 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful