Templates by BIGtheme NET

CECAFA : Amavubi amaze gutsindwa imikino 2 ikurikirana aho kurubu ishobora gusezererwa “INKURU IRAMBUYE”

Mu mukino ufungura CECAFA 2017, Amavubi yatsinzwe na Kenya 2-0, umutoza Hey afata umwanzuro wo guhindura ikipe yose ku mukino ukurikira, gusa ntiyahiriwe kuko Zanzibar kuri uyu wa 6 Ukuboza 2017, atsinzwe na Zanzibar 3-1. 

ku isaha ya saa saba n’igice zo mu Rwanda, nibwo umugande Alex Muhabi yatangije umukino kuri Kenyatta Stadium, amavubi yatangiye asatira cyane ubona afite ikizere cyo gutsinda uyu mukino ugereranyije  n’ikipe ya Zanzibar, itahabwaga amahirwe namba gusa amashoti akomeye cyane ya Ally Niyonzima na  Amran ndetse n’imipira ibiri y’imiterekano (coup francs) zatewe na Muhadjiri ntacyo byabashije gukora ku izamu rya Zanzibar ririnzwe na Muhamad Ibrahim.

Dore uko ibitego byabonetse : 

34’ Zanzibar yabonye igitego ku mupira wavuye kuri kassim wari wazonze cyane ab’inyuma b’Amavubi maze Mudathir Yahya awohereza mu rushundura Zanzibar

47’ nyuma y’impinduka umutoza Hey yakoze yinjizamo Abedy na Mico, Muhadjir yaje kwishyura igitego Zanzibar yari yatsinze Amavubi mu gice cya mbere cy’umukino (1-1).

54’  ku burangare by’abinyuma b’Amavubi, baje gutsindwa igitego cya kabiri ku ishoti ryatewe na Mohammed Issa, umupira ukora kuri Imanishimwe Emmanuel maze uruhukira mu nshundura  Zanzibar 2-1 Rwanda.

Amavubi ntabwo yahiriwe n’imipira y’imiterekano, Coup Franc eshatu  zose zabonetse ntabwo babashije kuzibyaza umusaruro,byaje kuba imyaku ubwo  Muhadjir yashyiraga coup franc mu maboko y’umunyezamo.

87’ kuri contre attaque,  Kassim yisanze asigaranye na Mangwende gusa maze ntiyazuyaza kumutera  icenga atsinda igitego cya gatatu cya Zanzibar, umukino urangira utyo.

Mu bitego bitandatu bimaze gutsindwa muri iri rushanwa, harimo bitanu byatsinzwe Amavubi.

Dore abakinnyi babanjemo kurunda rw’u Rwanda :

Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe,Rugwiro Herve,
Mbogo Ally,Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Niyonzima Ally, Nshimiyimana Amran,
Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Sekamana Maxime  

Abasimbura : Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kayumba Soter Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Biramahire Abedy, Mico Justin  na Manishimwe Djabel.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

3,360 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful