Templates by BIGtheme NET

Byinshi utari uzi ku mateka n’ubuzima by’intari ya Afurika Thomas Sankara

Thamas Sankara ufatwa nk’intwari ya Afurika ni umunya Burikinafaso wazanye impinduramatwara mu gihugu cye ndetse no muri Afurika muri rusange akaba mu myaka 4 gusa yamaze ku butegetsi yabashije gukora ibyo benshi bafata nk’ibitangaza.

Captain Thomas Sankara yavutse taliki ya 21 Ukuboza 1949 mu cyahoze kitwa Upper Volta ubu ikaba isigaye yitwa Burkina Faso bivuga Ubutaka bw’imfura ugenekereje mu kinyarwanda. Sankara yari mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere aho yari yaratojwe ibijyanye no gutwara indenge. Yari icyamamare mu murwa mukuru Ouagadougou cyane cyane kubera uburyo yakundaga gucuranga gitari ndetse no gutwara ibimoto.

Uyu mugabo wari ukunzwe na benshi mu gihugu cye bajyaga bamuhimba “Tom Sank” akaba yaragereranywaga na Che Guevara wo muri Afurika

Sankara afatanyije n’itsinda ry’abagabo bashaka impinduka muri iki gihugu, biyemeje gutangira impinduramatwara yagombaga kugeza igihugu ku kwigira, kugira icyerekezo ndetse no kugira abaturage bafite icyubahiro.


Blaise Compaore wagambaniye akanahitana incuti ye magara Thoma Sankara

Kuva icyo gihe yinjiye mu bayobozi ba Afurika bifuzaga ko umugabane wa Afurika ndetse n’ibihugu mu buryo bw’umwihariko byagira imiyoborere inogeye rubanda. Yari icyizere ku rubyiruko rwa Afurika mbere y’uko yicwa n’uwari inshuti ye magara, Blaise Compaore.

Mu mwaka wa 1981, Sankara yagizwe Imunyamabanga wa Leta ushinzwe itumanaho, hanyuma aza kuba Minisitiri w’intebe mu mwaka wa 1983 . Muri uyu mwaka yahise afungwa nyuma gato y’uruzinduko rwa Jean-Christophe Mitterrand byanatumye abaturage batangira kwigaragambya.

Blaise Compaore wahise ategura ihirikwa ry’ubutegetsi bwariho yaje kubigeraho abifashijwemo n’igihugu cya Libya yari ihanganye n’Ubufaransa muri icyo gihe mu ntambara yaberaga muri Chad, maze taliki ya 4 Kanama 1983 Thomas Sankara agirwa Perezida mushya wa Upper Volta.

Sankara yahise abona ko agomba guhindura byinshi muri iki gihugu cyane cyane akarebera ku gihugu nka Cuba ndetse n’umuyobozi wariho muri Ghana ari we Flight Lt. Jerry Rawlings. Nka perezida mushya, Sankara yahise ashyira imbere Demokarasi ndetse n’impinduka ziturutse mu baturage.

Muri Guverinoma ye yahaye imyanya myinshi abagore, aho intego ye yari ukurwanya ruswa, gutera amashyamba, gurwanya inzara ndetse ahyira imbere uburezi n’ubuvuzi mu gihugu cye.

Yitaye kandi ku kuzamura imibereho myiza y’abagore ibitari bimenyerewe mu bihugu by’iburengerazuba bwa Afurika, maze aca burundu isiramurwa ry’abagore(Circumcision), guhaka, kandi ashyiraho gahunda zo kuboneza urubyaro.

Leta ye yabaye Leta ya mbere muri Afurika mu kwambagana inkunga z’abazungu aho yemezaga ko Afurika ishobora kwihaza mu bintu byose idategereje ko abazungu bayiha imfashanyo zituma bayitwara uko bishakiye kandi imfashanyo babaha ari ibyo baba basahuye n’ubundi muri ibyo bihugu baza gufasha.

Mu mwaka wa 1984, ubwo Sankara yizihizaga umwaka umwe yari amaze ku butegetsi, yahinduye izina ry’igihugu cye arikura ku kuba Upper Volta akita Burkina Faso bisobanuye “Ubutaka bw’imfura”, ahindura n’indirimbo y’igihugu.

Mu bikorwa by’indashyikirwa Sankara yakoze ni uko yashyizeho gahunda yo kwihaza mu biribwa hakorwa ubuhinzi bwa kijyambere, gukingira imbasa n’umusonga abana bagera kuri 2,500,000, guhagarika inkunga z’abanyaburayi ndetse n’inguzanyo za Bank y’isi byatumye abasha kugabanya bigaragara ideni iki gihugu cyari gifite,.

Muri gahunda ze kandi yashakaga gutera ibiti birenga 10,000,000 mu rwego rwo kurwanya ubutayu bwa Sahara bwari bubugarije, gusaranganya amasambu kugirango abyazwe umusaruro, gukuriraho abaturage imwe mu misoro, kubaka imihanda y’imodoka na za Gari ya moshi kugirango ingendo zorohe mu gihugu, gushishikariza abaturage kwiyubakira amavuriro n’amashuri bakoresheje amaboko yabo…

Mu Kwakira taliki ya 15, 1987, Sankara yarishwe mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe na none n’uwari incuti ye magara Blaise Compaore.

Icyumweru kimwe mbere y’uko yicwa yari yabwiye abaturage be ati: “N’ubwo abaharanira impinduka bakwicwa, nta numwe ushobora kwica ibitekerezo byabo”. Ibi bikaba byaratumye abantu bakeka ko yari azi ibigiye kumubaho.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Afurika bavuga ko Thomas Sankara yazize kuba yarimo kugambanira abazungu muri Afurika ahanini yereka abandi banyafurika ko bashobora kwiyomora ku bazungu n’inkunga zabo bagakora ibihugu byigenga kandi biteye imbere dore ko yari amaze kugaragaza ko bishoboka abasha guhashya inzara mu gihugu hose mu myaka 4 gusa ku buryo nta kiribwa na kimwe cyari kigitumizwa hanze muri icyo gihe.

Aba bazungu rero bamaze kubona ko uyu mugabo agiye kubafungira amazi n’umuriro bahisemo kumwikiza babinyujije mu ncuti ye magarara Blaise Compaore ari na we wari waramufashije kugera ku butegetsi.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

6,410 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful