Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amateka ya Chris Kyle, umusirikare kabuhariwe mu kurasa (Sniper), wishe abantu 255- AMAFOTO

Christopher Scott “Chris Kyle” yavutse ku itariki ya 8 Mata 1974,  ni umusirikare wamenyekanye cyane mu gisirikare cya Amerika, mu mutwe w’abarwanira mu kirere, mu mazi ndetse no ku butaka (United States Navy’s “Sea, Air and Land Teams) by’umwihariko akaba yari azwi nk’umuhanga muri ba mudahusha ku rugamba (Snipers).

Amateka ya Chris Kyle, umusirikare kabuhariwe mu kurasa (Sniper), wishe abantu 255-  AMAFOTO

Uyu musirikare ni umwe mu  bagiye bahabwa misiyo zikomeye mu ntambara, cyane cyane izo guhangana n’ibyihebe, akavayo amahoro kandi agaragaje ubuhanga, yarwanye intambara zo muri Irak, muri misiyo yoherejwemo inshuro 4 agataha amahoro kandi yesheje umuhigo.

Igisirikare cya USA, cyatangaje ko mu myaka igera ku 10 yamaze akirwanira, kuva mu 1999-2009, Chris yishe abantu basaga 150 ku rugamba, uwari ari imbere y’abandi mu gisirikare cya Amerika yari yarishe 109.

Chris Kyle yasize umugore n’umwana

Nyuma y’intambara y’isi ya kabiri, Chris ni we mudahusha wa mbere wabashije kwivugana abanzi benshi ku rugamba, ikinyamakuru Theguardian, cyo gitangaza ko yishe abantu basaga 255.

Chris na we ubuzima ntabwo bwamuhiriye, kuko muri 2013 yishwe, apfa mu buryo butumguranye dore ko yari yaranasezerewe mu gisirikare, yita ku muryango we (umugore n’umwana), umugore bashakanye mu 2002.

Uretse no kuba yari yarasezerewe mu gisirikare, yari yarahawe akazi ko kwita kuri bagenzi be b’abasirikare bamugariye ku rugamba n’abandi baruvanyeho ibindi bibazo by’ubuzima birimo n’ibyo mu mutwe (traumatisme), abafasha kwiyakira muri sosiyeti.

Tariki ya 2 Gashyantare 2013, nibwo Chris wari ufite imyaka 38 y’amavuko na mugenzi we, Chad w’imyaka 35 barashwe na Eddie Ray Routh na we wari umusirikare wa USA, ariko aza kuva ku rugamba yaragize ikibazo cy’ihahamuka (PTSD: Post-Traumatic stress disorder).

Kubera ibikorwa by’ubutwari bya Chris ndetse wari waranahawe izina ry’Umunyabigwi (The Legend), yahawe imidali itandukanye: Umwe wa Silver Star, ine ya Bronze star, … nyuma y’urupfu rwe hakinwe film igaragaza ubuzima bwe ku rugamba n’uburyo yishwe akanahambwa nk’intwari yitangiye abandi ku rugamba, film yiswe “American Sniper” yasohowe muri 2014.

Ku rugamba Chris yakoreshaga ubwoko bune bw’Imbunda, by’umwihariko iyo yakoresheje cyane ikaba ari “300 Winchester Magnum M24”.

Imwe mu mbunda mudahusha Chris Kyle yakoreshaga ku rugamba

Chris Kyle yashyinguwe nk’intwari

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

17,809 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful