Templates by BIGtheme NET

Abasirikare bavuga ururimi rumwe basabwe kwiga izindi ebyiri mu zivugwa cyane mu gihugu

Abasirikare ba Nigeria batazi indimi zivugwa n’abantu benshi mu gihugu basabwe kwiga izo ndimi mu gihe kitarenze umwaka, abazazimenya neza bagahabwa agahimbazamusyi, naho abatazabyubahiriza bagahura n’ibyago.

Inkuru ya BBC igaragaza ko amabwiriza mashya y’igisirikare cya Nigeria asaba abakirimo kuba bazi nibura indimi 3 zivugwa n’umubare munini w’abatuye Leta 36 zigize iki gihugu.

Aya mabwiriza avuga ko bitarenze mu Ugushyingo 2018 abasirikare bose bagomba kuba bazi neza indimi nk’igi- Hausa, Igbo na Yoruba.

Umuvugizi w’igisirikare Brigadier General Sani Usman Kukasheka yavuze buri musirikare agomba kuba azi iby’ibanze muri izo ndimi zose, ariko uzamenya byinshi byisumbuye akazahabwa agahimbazamusyi.

Gusa ntibagaragaza niba uzananirwa kumenya izo ndimi azatakaza akazi ke.

Abasirikare bose boherezwa muri Leta zisaga 30 muri 36 zigize Nigeria, ibintu bituma bagomba kumenya kuvugana n’abahatuye.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

5,150 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful