Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Dore Abakinnyi b’ umupira bakomeye ku isi kandi bavukiye mu miryango ikennye cyane kurubu akaba ari abaherwe “AMAFOTO”

Iyo ubonye abakinnyi bakomeye kw’isi muri ruhago ubuzima babayemo ntiwatekereza ko bamwe bagiye bava mu miryango ikennye ndetse ko babayeho mu buzima bushaririye cyane k’uburyo bamwe bumvaga kugera aho bageze ubu ari inzozi, iyo urebye amafaranga bahembwa ntiwashidikanya kwemeza ko baza mu myaka ya mbere kw’isi mubafite amafaranga menshi.

 

1.Angel Di Maria

Image result for angel di maria

Angel Di Maria ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Argentine,yavukiye mu muryango ukennye,mbere yabanje gukora mu birombe by’amabuye yagaciro kugira ngo abone ibimutunga, gukina umupira w’amaguru mu gihugu cy’Argentine usanga ari impano abana benshi bavukana,Angel Di Maria yabikaga udufaranga two kugura ibikoresho byo gukinana nka Godiyo,gusa nyuma yaje kubona umuterankunga wajyaga amuha ibikoresho byo gukinana anaribyo byamuteye akanyabugabo ubu akaba ari umuherwe n’icyamamare abikesha Ruhago.

2.Samuel Etoo Fils

Image result for samuel etoo

Ni umukinnyi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Cameroun kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2009 ari mu ikipe ya FC Barcerona yatsinze ibitego birenze 150,ari nako yabaye umukinnyi mwiza w’Afurika imyaka myinshi,gusa Samuel Etoo yavukiye mu gace ka douara ho muri cameroun akaba yaravukiye mu muryango ukennye,avukana n’abana 6,ku myka 16 yagaragaje impano ikomeye cyane ubwo yakinaga mu gace k’iwaho hamwe n’abandi bana bakina umupira twita karere.

3.Wayne Rooney

Image result for wayne rooney

Wayne Rooney wamenyekanye cyane mu ikipe ya manchester United,ubuzima bw’uyu mukinnyi ntibwabaye ubwiru kuko akiri umwana muto ise umubyara yamaze igihe kitari gito adafite akazi,Rooney yakuriye muri karitsiye imwe yo muri Livepool,akantu urubyiruko rwinshi rwibasiriwe n’ibiyobya bwenge,no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko,ariko Rooney yakomeje kuba umwana w’itonda none ubu ni icyamamare muri Ruhago,akaba afite n’amafaranga menshi.

4.Ronaldo(gifaru)

Image result for Ronaldo

Uyu mukinnyi wamamaye cyane mu mwaka wa 2002 yavukiye mu gace ko mu gihugu cya braisil,Ronald yatangiye kuvumburwamo impano mu mwaka wa 1980 icyo gihe hari kuri noheli,nubwo iwabo bari bakennye ntiyatinze kumenyekana kubera agace ya kuriyemo k’umujyi,k’umyaka 17 gusa yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga, mu 1993 yasinyiraga ikipe ya cruzeiro umwaka umwe nyuma aza kuba igihangane ubwo yafashaga ikipe ya Braisil gutwara igikombe cy’isi muri 2002.

5.Carlos Tevez

Image result for Carlos tevez

Carlos Tevez wamenyekanye kuga sirino Fuelite apache, yakuriye mu buzima bugoye kuko yavukiye muri karitsiye y’ibyihebe,n’ibiyobya bwenge yabagamo umutekano muke yitwa Ciudadela muri Argentine, ise yapfuye Tevez afite imyaka 5 y’amavuko kuvukira ahantu habi byamuteye n’ibikomere bihoraho ariko ibyo byose byamuhaye ingufu,ubwenge,bituma atsinda ibitego byamugize icyamamare gikomeye muri Ruhago kw’isi.

6.Alex Sanchez

Related image

Alex Sanchez yavukiye mu gace ka tokopilla ho mu gihugu cya chili sanchez yavukiye mu muryango ukennye cyane gusa mu mikurire ye yakundaga sport,byatumye yiga gukina umupira kugira ngo azafashe umuryango we kwikura mu bukene,nyina wa Sanchez yasaga nku kora akazi ko murugo ni kimwe mu byahaye ingufu Sanchez, gusa yabanje gukora mu birombe by’amabuye yagaciro ku myaka 17 gusa nibwo yatangiye urugendo rwo gukina Ruhago nyuma gato niho yahise aba icyamamare.

7.Lucas Modric

Related image

Biragoye cyane kwiyumvisa ubuzima bugoye Lucas Modric yanyuzemo mbere yuko aba umukinnyi ukomeye wa Real Madrid kuko intambara yayogoje igihugu cya Croacia yabaye Lucas modric afite imyaka 5 y’amavuko,nyuma gato ise yahise apfa aguye mu ntambara,Lucas Modric yakuriye mu nkambi kuko igihugu cyarimo intambara, icyo gihe yatangiye gukina mupira muri karitsiye maze birangira abaye igihangange.

8.Neymar Junior des Santos

Related image

Neymar yavukiye mu gihugu cya Braisil, ku mezi 14 avutse  ababyeyi be batakaje umwana azaze impanuka y’imodoka kubera ubukene barimo byatumye kubera inzu ntoya byatumye asangira icyumba n’abayeyi be ndetse na mushiki we nubwo bari babayeho nabi Neymar yari afite impano yo gukina umupira ku myaka 13 gusa y’amavugo ikipe ya Real Madrid yari yaramuteye imboni ariko ise yanga ko ayijyamo,gusa byaje kurangira muri 2013 asinyiye ikipe ya FC Barcelona, none ubu ni we mukinnyi waguzwe akayabo ubwo yerekezaga mu gihugu cy’ubufaransa mu kipe ya Paris saint Germain.

9.Zlatan Ibramovic

Image result for zlatan ibrahimovic

Zlatan yavukiye mu gihugu cya Suede mu buzima bugoye cyane kuko nyina yatandukanye na se akiri muto cyane kuko se yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge,kubera ubukene babagamo byasabaga nyina guhora byibura afite ibiryo muri firigo kugira ngo abana baticwa n’inzara,Nyuma Zlatan yaje gukurira muri karitsiye y’amabandi aho bibaga imodoka n’amoto ariko ibyo nti byamubujije kuba igihangage muri Ruhago kw’isi.

10.Cristiano Ronaldo

Image result for cristiano ronaldo

Cristiano Ronaldo wavukiye mu gihugu cya Portigal ,avukira  mu muryano ukennye cyane ,ise wa Cristiano yari yarabaswe n’ibiyobya bwenge,naho kubera ubukene nyina yashatse gukuramo inda yari atwite ariko nti byashoboka maze iza kuvukamo igihangange Ronaldo nyuma yaje kwibona mu mupira w’amaguru,ku byaka 8 gusa y’amavuko Ronaldo yaje gukina mu ikipe y’abana,icyo gihe ise yakoraga mu busitani,Nyuma yibyo bibazo byose bayje kuvamo impano n’umugisha ukomeye cyane ubu niwe mu kinnyi ufatwa nku wa mbere kw’isi mu mupira w’amaguru.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

20,336 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful