Templates by BIGtheme NET

Zari yatunguye abantu ubwo yavugaga ko azata Diamond Platnumz akigendera

Zari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz yatunguye abatari bake ubwo yatangazaga ko azareka kubana na Diamond Platnumz natisubiraho kuko nta kindi kintu amukurikiranyeho.

 Nyuma y’aho bimenyekaniye ko Diamond ari we se w’umwana Hamisa Mobetto yibarutse, umubano we na Zari na Diamond wajemo agatotsi batangira kurebana ay’ingwe.

Mu kuyobya uburari Zari yaje gutangaza ko yababariye umugabo we kuko yamuciye inyuma akabyarana na Mobetto gusa ubanza ibintu byasubiye i rudubi mu rugo rw’ibi byamamare bitewe n’amagambo Zari yatangaje.

Zari yatangaje ko adakundira Diamond amafaranga ko nawe ayifitiye ahubwo atangaza ko Diamond nakomeza kumubabaza azamuta akigendera.

Ibi Zari abitangaje nyuma yo guhosha kw’intambara y’amagambo yari iri hagati ye na Hamisa Mobetto nyuma yo kuvuka kw’umwana Hamisa yabyaranye na Diamond.

Zari nyuma yo gutangaza ko azatandukana na Diamond natisubiraho yanze kugenda atanagize icyo avuga ku kuba Hamisa yarajyanye Diamond mu nkiko asaba indezo maze Zari asa n’uwishongora avuga ko Hamisa bitazamubuza kurera uwo yabyaye ngo ni uko yimwe indezo.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

22,150 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful