Templates by BIGtheme NET

Umva ibyiyumviro bya Knowless iyo abonye amafoto yifotozanyije na Safi bagikundana- AMAFOTO

Ingabire Butera Jenne D’Arc wamenyekanye mu muziki nka Knowless yahishuye uko yiyumva ndetse n’icyo atekereza iyo abonye amafoto yifotozanyije na Safi Madiba wahoze ari umukunzi we w’akadasohoka mu myaka yashize.

Knowless wamaze gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda na Ishimwe Clement ndetse banafitanye umwana w’umukobwa yatangaje ko yumva ari ibisanzwe iyo abonye amafoto yafotowe agikundana na Safi.

Uyu muhanzikazi avuga ko ari ubuzima busanzwe ku bakundana kuba bakifotozanya kandi ko nta kibazo kibirimo.

Yavuze ko hari amafoto abona yifotozanyije na Safi akamwibutsa ubwo nawe yari agitangira kwiyumvamo kuba umuhanzi ukomeye.

Hari nk’ayo yafotowe mu ndirimbo “umwanzuro” ya Urban boys ndetse no mu ndirimbo ye “byarakomeye”. Yemeza ko amwibutsa igihe cye cya kera akishakisha mu muziki.

Ibyinshi uyu muhanzikazi arabibona bikamutera imbaraga zo gukora cyane kuko bituma yibuka aho yavuye bikamufasha gutegura neza aho agana.

Knowless yahamirije umunyamakuru wamubazaga ku bijyanye n’aya mafoto ko atagira ikibazo iyo abajijwe ku rukundo rwe na Safi kuko ari ibintu byabayeho atari ibihimbano.

Uko Knowless ahatwa ibibazo niko na Safi bikunda kumugendekera ku buryo bigoranye kugira ngo abantu bazibagirwe urukundo rw’abo na cyane ko bombi bamaze gushyingiranwa n’abandi ibyabo byabaye amateka.

Dore Amwe mu mafoto akunda gukwirakwiza cyane ya Knowless na Safi

Iyi foto ikunda gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Knowless na Safi bakundaga gukorana mu mashusho y’indirimbo zabo bagaragaza urukundo rwabo

Emery@Rwandapaparazzi.rw

19,630 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful