Ni umutingito wari ufite ubukana buri ku gipimo cya 7.3 ukaba waraye ubereye mu duce twegereye umupaka ugabanya Iran na Iraq. BBC iratangaza ko uyu mutingito wakomerekeje abandi 2 800 bakaba bajyanywe mu bitaro bituriye uyu mupaka.

Umutingito wari ufite ubukana bwa 7.3 wibasiye Iran kurusha Iraq.
Kimwe mu bigo bifasha abari mu kaga cyo muri Iran kivuga ko ubu hari abaturage ibihumbi 70 bakeneye aho gukinga umusaya kuko inzu zabo zasenyutse, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi ikangirika.
Abenshi mu bahitanywe n’uyu mutingito ni abo ku ruhande rwa Iran batuye mu gace ka Kermanshah kari mu Burengerazuba bw’igihugu.
Iraq yabuze abaturage barindwi gusa kandi nogo nabo bazize ko bumvise umutingito bakiruka bityo bakarengerwa n’umuhanda wasadutse.
Ikigo gishinzwe itangazamakuru cya Iran kitwa Isna kivuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze b’ahabereye umutingito bemeza ko hari abantu barenga 2500 bakomeretse cyane.
Imidugudu myinshi ubu nta mashanyarazi ifite kandi n’itumanaho ryacitse.
Abatabazi bari kubangamirwa n’ibitaka byarengeye abantu ahantu batandukanye.

Wabereye ku mupaka ugabanya ibihugu byombi

Ku ruhande rwa Iran agahinda ni kenshi
Emery@Rwandapaparazzi.rw
5,465 total views, 150 views today