Templates by BIGtheme NET

Umusirikare wa Koreya ya Ruguru yatorokeye muri Koreya y’Epfo bamukurikiza Amasasu:INKURU>>>

Kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Ugushyingo 2017, mu masaha ya nyuma ya saa sita, umusirikare wa Koreya ya Ruguru yahungiye muri Koreya y’Epfo anyuze mu gace kagabanya ibihugu byombi akurikizwa urufaya rw’amasasu bimuviramo gukomereka. Igisirikare cya Koreya y’Epfo kikaba cyahise kikanga kigakaza umutekano kizi ko gitewe.

Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko ibyakozwe n’uyu musirikare ari ibintu bitangaje, aho yambukiye ku mupaka wa Panmunjeom ari nawo mupaka rukumbi uhuza ibihugu bya koreya zombie, aho abasirikare baba barinze umupaka baba barebana imbonankubone mu ntambwe nkeya cyane.

Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Koreya y’Epfo, uyu musirikare watorotse igisirikare cya Koreya ya Ruguru ngo nawe yari umwe mu bari barinze umupaka maze agira atya ava aho yari ahagaze yerekeza mu gice cya Koreya y’Epfo maze bagenzi be bamukurikiza amasasu. Uyu musirikare nyuma yo kuraswa mu rutugu no ku nkokora, yaje gusangwa n’abasirikare ba Koreya y’Epfo muri metero nka 50 uvuye ku mupaka yamaze kwinjira bahita bamujyana kwa muganga muri kajugujugu.

Biravugwa ko nubwo habayeho gukurikiza amasasu uyu musirikare ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru, igisirikare cya Koreya y’Epfo cyo kitigeze gisubiza ayo masasu.

Ngo si ubwa mbere abasirikare ba Koreya ya Ruguru bacikira muri Koreya y’Epfo kuko no kuwa 13 na 23 Kamena abandi babiri nabo batorotse.

Posted by Emery kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

13,840 total views, 30 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful