Templates by BIGtheme NET

Umuhanzi Nyarwanda Sean Fab Benshi Bemeza ko ari Murumuna wa Meddy Azanye Imbyino Zidasanzwe n’ Udushya Twinshi “REBA HANO”

Umuhanzi Nyarwanda Iradukunda Fabrice Ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka Sean Fab n’ umuhanzi ukizamuka ukorera umuziki mu karere ka Huye ndetse akaba ari naho akomereze amasomo ye muri kaminuza nkuru y’ U Rwanda mubijyanye n’ ububyaza aho kuruyu munsi yaduciriyemo kumayange byinshi kumuziki we ndetse nuko yatangiye muzika kurubu akaba abona hari urwego amaze kugeraho .

Mu kiganiro Yatangiye atubwira byinshi bimwerekeyeho aho yagize ati “ Ubundi Seanfab n’ umuhanzi nyarwanda uvuka mu muryango wa abana babiri akaba ariwe mfura ndetse akaba afite na mushiki we arinawe bucura iwabo ibijyanye no guhabwa ubumenyi ubu ndi umunyeshuri wiga muri kaminuza y’ u Rwanda  ishami rya Huye aho niga ububyaza .

Kurubu nkaba ndi mu mwaka  wanyuma nize primaire kukigo cya Ep de Rukira amashuri yisumbuye nyiga mui seminari nto yizaza aho nyuma nkomereza  muri Es de Rukira ndetse nza gutsinda ikizami cya reta njya kwiga muri ka Gitumba high school yahoze yitwa Rwigema high school aho nize PCB (physics chemistry and biology) icyogihe nari captain volleyball ndetse nari president we media club aho twabyinaga tugashimisha benshi .

Muriyi mikino yose nayoboraga naje gutwara ibikombe byinshi bitandukanye nko mu marushanwa y’ abahanzi ,Kwandika imivugo mu karere ka Nyagatare ari naho nigaga naje gukomereza amashuri yanjye muri kaminuza y’ u Rwanda mucyahoze ar’ ishuri ryigisha ubuforomo n’ ububyaza rya kibungo ubuyabaye kaminuza y’ u Rwanda ndetse baza kutwimurira  I Butare akaba arinaho ubutugiye kurangiriza .

Mu Kiganiro Twagiranye yakomeje atubwira igihe yatangiriye muzika ye “Igihe natangiriye muzika navugako arikera nkiri umwana kuko nakundaga kuririmba kwandika imivugo gukina aka theatre ariko ninjiye munzu itunganya umuziki mu mwaka wa 2017 mu kwezi ka Gashyantare aho kurubu maze gukora indirimbo 4 indi ikaba ikirimo gutunganywa aho murizo ndirimbo harimo imwe ifite amashusho gusa murizo ndirimbo zose iyamenyekanye cyane niyo nise Ndagusabye ndetse n’ iyindi nakoranye n’ umuraperi Green P.

Yatubwiye zimwe mu imbogamizi yaba yaragiye ahurira nazo muri muzika ye yadusubije agira ati “ Yego koko imbogamizi n’ nyinshi cyane gusa icyo navuga kingose cyane n’ uguhuriza hamwe amasomo no gukora gusa nkaba nizeza abafana banjye ko ngiye kurangiza amashuri nanjye nkaza gukomeza nkanjya mbaha indiimbi  nyinshi kandi nziza ikindi nuko mbona ko injyana nkora kurubu imaze gutera imbere cyane ndetse nanjye nkaba nifuza gushyiraho umusanzu wanjye ndetse nkagerageza no gufatanya n’ bagenzi banjye bambanjirije .

Twakomeje tumubaza udushya azanye cyangwa impindura matwara aje gukora abandi batakosoye mu injyana ya RnB Akora adusubiza muraya magambo agira ati “Udushyatwo nzanye ni twinshi nkuko abafana bange babizi benshi bakunda kuvugako ndi murumuna wa Meddy ,byinshi byiza ngiye gukomeza kubagezaho harimo kubaha indirimbo z’ umwimerere zirimo imbyino zirenze nkuko abanzi basanzwe babizi  ko ndi umubyinnyi mwiza benshi aho bangereranya na Chris Brown ikindi nitegiye gukora nuko ni ukwegera abakunzi banjye nkabaha indirimbo ziryoshye ndetse n’ imbyino zirenze ndetse nkabaha indirimbo z’ umwimerere .

Mugusoza ikiganiro cyacu yagize icyo yatangariza abafana be “ Icyo navuga nsoza nkaba nasaba abafana banjye gukomeza kunshyigikira ndetse no gukomeza kungira inama aho bikenewe aho bashobora kumbona kumbuga za internet zitandukanye arizo Facebook, Instagram(fabriceseanfab),Twiter ndetse bakaba banasura konte yanjye kuri Youtube bakumva indirimbo zanjye ndetse bagakora subscribe bityo bikajya babone ibikorwa byanjye bitabagoye Ndetse nokwitabira ibitaramo byange kandi nshimiye Imana ndetse n’ abakunzi bange nababyeyi bange Murakoze.

REBA HANO INDIRIMBO YE NSHYA YISE NDAGUSABYE :

Posted By:Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

6,070 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful