Templates by BIGtheme NET

Umuhanzi Ndetse akaba n’ Umushyushya rugamba Mc Tino Yashyize Hanze Indirimbo ye Nshya Yaritegerejwe na Benshi “YUMVE HANO”

Umuhanzi , umunyamakuru ndetse akaba n’ umushyushya rugamba mubitaramo bitandukanye Mc Tino wamaze kuva mwitsinda ry’ abaririmbyi Batatu Tino Bobo and Benja (TBB) nyuma yo gushyira hanze amashusho y’ indirimbo ye Ibanga yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yaritegerejwe na benshi yise My Time .

Kay Martin Cyangwa Mc Tino nyuma  yo kumenyekana mundirimbo zitandukanye zirimo Umurima ,Mula ,Mama Ritah kurubu agarukanye indirimbo ye nshya yarimaze iminsi itegerejwe n’ imbaga y’ abantu benshi dore ko iyi ndirimbo yazanye umwimerere haba mu myandikire yayo ndetse n’ imicurangire irimo ubunararibonye butangaje .

Mu kiganiro Gito Twagiranye na Mc Tino umusore uzwiho urwenya rwinshi akaba yadutangarije ko kurubu yiyemeje ko buri kwezi azajya aha abakunzi b’umuziki igihangano kandi kubwe ngo yumva indirimbo yuzura ari uko ifite n’amashusho bityo ngo ku bwe nta ndirimbo ye bwite azigera akora ngo ayirekere aho gusa atayifatiye amashusho bityo ngo mu minsi ya vuba ‘My Time’ indirimbo ye nshya  arahita ayishyirira hanze amashusho.

Asoza ikiganiro yagiranye na Rwandapaparazzi.rw akaba yongeyeho ko ashimira abakunzi be ndetse nabandi bakunzi b’ umuziki nyarwanda bakomeje kujyenda bamwereka urukundo rudasanzwe mururu rujyendo rwe rwa muzika ndetse ahamya ko ari intambwe idasanzwe kuba afite abakunda ibikorwa bye ndetse ashimira ikipe y’ abasore bamufasha mugutunganya muzika ye Pappito Prod ndetse nabandi bose ndetse asoza ashimira kandi itangazamakuru ryo mu Rwanda rikomeje kumutera ingabo mubitugu .

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA “MY TIME” YA MC TINO :

Posted By :Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

5,350 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful