Templates by BIGtheme NET

Umuhanzi Manzi Ennly Niwe Muhanzi Wambere Mu Rwanda Wabonanye na Runtown Ndetse Akamuha Impano “INKURU”

Umuhanzi nyarwanda NYIRIMANZI Eric  Ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka Manzi Ennly n’ umusore ukiri muto ukizamuka muruhnado rwa muzika nyarwanda ndetse akaba yaramenyekanye mundirimbo zitandukanye zirimo Mbwira ,Indirimbo yaje gukundwa na benshi kubera imiririmbire yuyu musore ndetse n’ imyandikire ye benshi bemeza ko afite Impano idasanzwe Mu kiganiro Twagiranye na Manzi Ennly yagize byinshi adutangariza kuri muzika ye ndetse nuko yatangiye inganzo yo guhimba ndetse no kuririmba nk’ umumwuga akora akunze kandi ahamya ko hari ahantu umaze kumugeza magingo aya.

Yagize ati “ Natangiye umuziki niga mu mwaka wa gatatu mucyiciro cya Gatatu cy’ amashuri makuru (O’ Level ) sibyo gusa kuko ndibuka neza nyiga muwa 2 w’ amashuri yisumbuye (senior 2) nibwo najyaga njya kurubyiniro nkaririmba indirimbo nabaga niyandikiye ndetse nibyarangiriye aho kuko no muri (A’ Level ) nabwo nakomeje inzira yanjye yon guhimba ndetse no kuririmba gusa ubwo narangizaga amashuri yisumbuye nibwo naje kuba mbihagaritse gatoya gusa nkurikiranira hafi muzika kugera ubwo nafashe icyemezo cyo gukora indirimbo yambere .

Ikindi nakoze nk’ umuhanzi ushaka impinduka nagerageje kugisha Inama abahanzi nyarwanda bambanjirije mu rwego rwo kumfasha aho babona bitagenda abo bahanzi barimo Meddy ndetse na Run town wo muri Nigeria ndetse n’ abanyamakuru bakora show biz nyarwanda kurubu badahwema gukomeza kuntera ingabo mubitugu .

Akaba yadutangarije Umwiharika ndetse n’ impinduka azanye muri muzika nyarwanda abandi batazanye aho yagize ati “Nifuza kuba umuhanzi uvugira rubanda haba iwacu ndetse no ku isi hose ikindi nasoza nsaba abafana b’umuziki  kunshyigikira no kungira inama kubyo ngomba gukora aho kurubu bashobora kumbona kumbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook,Instagram kandi ndashimira byimazeye Itangazamakuru nyarwanda ridahwema gukomeza gushyigikira amahanzi bakizamuka .

REBA HANO INDIRIMBO YE NSHYA YISE MBWIRA :

Posted by:Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

7,070 total views, 30 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful