Templates by BIGtheme NET

Umugore wabyaye abana batanu bose yababuze

Abana batanu bavute muri Kenya kuri iki cyumweru bose bapfuye nyuma y’uko habanje gupfa babiri nyuma y’amasaha make bakimara kuvuka.

Babiri barimo umuhungu n’umukobwa bapfuye uyu mugore akibyarira mu rugo ariko abandi batatu bari bavukiye ku ivuriro rya Matata bari bakomeje kuba bazima.

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo aba bana bajyanwaga ku bitara bya  Kisii Teaching and Referral Hospital ngo bitabweho byisumbuye bahise bitaba Imana bose

Aba bana bose ngo bari mu byuma bibafasha kubaho kuko bari bavutse igihe kitaragera; ibyumweru 33 aho kuba 4o nk’uko bisanzwe.

Uyu mubyeyi Jacinta Ochieng w’imyaka 30 aracyari kwa muganga. Abaganga bo ku bitaro bya Kisii batangaje ko aba bana barwaye umusonga n’ibindi bibazo mu kuvuka, mbere yo kuzanwa kuri iri vuriro.

Aba bavuga ko uyu mubyeyi atigeze yipimisha nabyo bishobora kuba byabaye intandaro y’ibibazo aba bana bahuye nabyo.

Ochieng we yabwiye Daily Nation ati “muri byose turashima Imana. Byose niyo tubihariye.”

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

10,510 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful