Templates by BIGtheme NET

Umugabo yishe umugore n’umwana nyuma yo kubasengerera akoresheje ibihumbi 76 bakamwima igitsina

Umugabo yishe umugore bakundanaga n’umwana we nyuma yo kubasohokana akabasengerera akoresheje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 76 bamara kuyarya uwo mugore akanga ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Ibi byabereye mu gihugu cya Thailand aho umugabo witwa Hassan Jehha w’imyaka 30 ari mu maboko ya polisi akurikiranweho icyaha cyo kwica umugore bakundanaga nyuma yo kumusohokana ari kumwe n’umwana yabyaranye n’undi mugabo akabagurira akoresheje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 76 yasaba uyu mugore ko baryamana akanga.

Amakuru atangwa n’ikinyamakuru Bangkok Post gikorera muri Thailand avuga ko uyu mugore wishwe yitwaga Bismee Sulong akaba yarakomokaga mu mujyi Cho Airong.

Polisi yo mu gihugu cya Thailand yemeje ibyaya makuru ikvuga ko kuri ubu Hassan Jehha ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho kwica uwari umukunzi we n’umwana we akoresheje icyuma abahora ko uyu mugore yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina igihe bari bavuye mu kabari aho bari basohokeye. Umuvugizi wa polisi muri Thailand, Lt. Col Lonnaslip Phusara yemeza ko ibi byabaye ku wa 11 Ugushyingo 2017

Polisi ikomeza ivuga ko uyu mugabo ashobora guhamwa n’icyaha cyo kwica kuko amashusho ya Camera zo ku muhanda(CCTV) amugaragaza yica umukunzi we n’umwana we yarangiza akabajugunya munsi y’ikiraro.

Mu kwiregura Hassan Jehha avuga ko yishe uyu mugore bose basinze, igihe yamuhatiraga gukora imibonano mpuzabitsina undi akanga.

Amategeko y’igihugu cya Thailand agaragaza ko Hassan Jehha nahamwa n’iki cyaha cyo kwica umukunzi we azahanishwa igihano cyo gupfa amaniswe.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

11,820 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful