Templates by BIGtheme NET

Uganda: AIGP Kasingye wari wasimbuye AIGP Kaweesi yasimbujwe

Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura yagennye SSP Emilian Kayima nk’umuvugizi mushya w’igipolisi, aho amusimbuje AIGP Asan Kasingye wari wasimbuye AIGP Andrew Kaweesi nyuma yo kwicwa muri Werurwe 2017.

Abayobozi b’igipolisi cya Uganda baravuga ko AIGP Kasingye, wari usanzwe anakomatanya akazi k’ubuvugizi no kuba komiseri ushinzwe ibijyanye na politiki y’igihugu mu gipolisi, agiye kubona umwanya uhagije wo kwita ku nshingano ze.

Umwe muri aba bayobozi yagize ati: “Kasingye yamaraga igihe cye kiza avugana n’itangazamakuru bikaba byamusigiraga igihe gito cyo gukora inshingano ze nka komiseri ushinzwe ibya politiki.”

Aba bayobozi bongeyeho ko izi mpinduka zigiye gufasha Kasingye gutegura no kugira uruhare mu bikorwa bizazamura isura y’igipolisi mu gihe Kayima azajya aba ari kuvugana n’itangazamakuru ndetse anategura ibyo polisi yifuza gutangaza.

Iyi nkuru dukesh Chimpreports irakomeza ivuga ko AIGP Kasingye yari yaje kuri uyu mwanya mu gihe igipolisi cyari gihanzwe amaso bammwe mu bakigizee bashinjwa kwijandika mu byaha. Anagiye rero mu gihe igipolisi kirimo gushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

AIGP Asan Kasingye niwe wari wasimbuye AIGP Kawesi nyuma yo kwicwa muri Werurwe 2017

Amakuru yizewe aturuka hejuru mu gipolisi ngo akaba yemeza ko Kasingye yakuwe ku mwanya yari ariho w’ubuvugizi kugirango yibande mu gutegura uko abapolisi bakwigishwa ingengabitekrezo nziza ijyanye n’umwuga wabo binyuze mu masomo ya politiki. Ibi bikaba bivugwa mu gihe Igipolisi cya Uganda giherutse gushyirwa mu myanya 5 ya nyuma muri raporo yagaragazaga uko polisi z’ibihugu bitandukanye zikora.

Umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, avuga ko yashyizeho Kayima ngo asimbure Kasingye mu rwego rwo kugirango ashyireho gahunda z’amasomo ya politiki azagenerwa abapolsi ndetse no gushyiraho Ishuri rya Polisi rizajya ritanga amasomo kuri politiki, rigomba gutangira vuba.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

5,660 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful