Templates by BIGtheme NET

Uganda: Abadepite 2 bari mu mazi abira nyuma yo koshya insoresore kujya gukubita Umuminisitiri

Abadepite 2 bo mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda bari mu mazi abira  bashinjwa  kohereza abasore 2 kujya kugirira nabi Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa mu biro bya Visi perezida wa Ugada, gusa aba basore nab o bakaba baraje gutabwa muri yombi.

Polisi ikorera mu gace ka west Nile, yatangaje ko aba badepite 2 barimo uwitwa Lee Oguzu uhagarariye akarere ka Maracha ndetse na mugenzi we  James Acidri  na we uhagarariye Maracha  y’Uburengerazuba bohereje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 insoresore  zitabarika kuri moto kugirira nabi uyu munyamabanga ukorera mu biro bya Visi perezida, Alex Onzima.

Aba badepite  ngo bohereje aba basore 2 ngo bagende bamukubite, ndetse bakaniyemeza kubaha lisansi ihagije muri moto za bo ariko ngo bagende igikorwa boherejwemo bakirangize neza, bamusanze aho yarimo atanga ikiganiro ku bijyanye n’ihinduka ry’ingingo ya 102 yo mu Itegekonshinga rya Uganda.

Polisi ya uganda kandi ikomeza ivuga ko aba badepite bohereje aba basore muri iki cyumweru dusoza, bakaba barashatse gutangira uyu muyobozi ngo bamukubite ariko inzego z’umutekano zikagoboka hakiri kare, ubu izo nsore sore zikaba zikiri mu maboko ya polisi mu gihe abo badepite nab o bakirimo guhatwa ibibazo.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

12,820 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful