Templates by BIGtheme NET

Sadio Mané yafashije ikipe ya Senegal gukatisha itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi 2018

Sadio Mané  usanzwe akinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza,  yafashije ikipe y’igihugu cye cya Senegal, gukatisha itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi 2018, kizabera mu Burusiya, nyuma yo kutsinda ikipe ya Afurika y’Epfo 2-0. 

Kuri Peter Mokaba Stadium ya Afurika y’Epfo, Senegal ibifashijwemo na Diafra Sahko na Thamsanqa Mkhize witsinze igitego, bafashije ikipe y’igihugu ya Senegal gukura itsinzi y’ibitego bibiri ku busa muri Afurika y’Epfo.

Ku munota wa 12 gusa w’umukino, ku mupira waturutse  kwa Sadio Mane, Diafra Sahko ntiyazuyaje maze aroba umunyezamu wa Afurika y’Epfo, Itumeleng Khune, igitego kiba kirinjiye.

Ku munota wa 38 w’umukino, Thamsanqa Mkhize yitsinze igitego kiba icya kabiri cya Senegal, umukino urinda urangira nta kindi kinjiye mu izamu ku mpande zombi.

Ni nyuma yo guhabwa amahirwe ya kabiri na FIFA yo gusubiramo uyu mukino, Afurika y’Epfo yari yatsinze 2-1 mu mukino ubanza, gusa byaje kwemezwa ko umusifuzi wayoboye  uyu mukino Joseph Lamptey yabogamye cyane kuri Afurika y’Epfo, bityo bimuviramo guhagarikwa burundu.

Hasigaye umukino umwe usoza itsinda rya D uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha i Dakar,  Senegal izakira Afurika y’Epfo, naho Bourkina Fasso yakire Cape verte.

Itsinda D, Senegal ibarizwamo rihagaze gutya: 

Senegal ifite amanota 11

Bourkina Fasso ifite amanota  6

Cape Verte ifite amanota 6

Afurika y’Epfo ifite amanota  4

Mu 2002 ikipe ya Senegal yari irimo ibihangange nka Aliou Cisse na El Hadji Diouf,  yanditse amateka ubwo bitabiraga imikino y’igikombe cy’isi ku nshuro ya mbere , maze iyi kipe ikora amateka itsinda u Bufaransa bwarimo Zinedine Zidane, Fabien Baritez na Thierry Henry ku mukino  wa mbere mu itsinda bari baherereyemo, gusa yaje  gusezererwa bigoranye cyane  muri ¼ na Espagne  yarimo ba Morientes na Iker Casillas.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

3,050 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful