Templates by BIGtheme NET

Rubona Emmanuel yagize icyo asaba buri mufana wese ushaka ibyishimo: REBA INKURU>>

Taliki 11/11/2017 Nibwo shampiyona y’icyiciro cya2 hano mu rwanda izatangira. Shampiyona bivugwa ko ishobora kuzaba ikomeye cyane bikanavugwa ko nyuma yuko hajemo amakipe akomeye afite abakinnyi bakiri bato bazaba bahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Intare football academy, ni ikipe y’abakinyi bakiri bato baba mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru Academy ya APR FC. iyi ikaba itozwa n’unutoza ufite amateka hano murwanda Rubona Emmanuel.

Rubona Akaba yatangarije Rwandapaparazzi ko yiteguye kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018.

Aganira na Rwandapaparazzi twamubajije icyo abakunzi b’umupira w’amaguru bamwitegaho adusubiza mu magambo macye agira ati” Umufana wese ukunda umupira w’amaguru wihuta cyane kandi urimo ibitego Asabwe kuza kwihera ijisho imikino yose tuzakina nko kuri uyu wa 6 ku kibuga cya FERWAFA guhera saa 13:00pm INTARE vs HEROES FC nkaba mbasaba kuzaza kudushyigikira muri benshi maze mwihere ijisho impano z’umupira w’amaguru ziri muri INTARE FC”.

Twabibutsa ko iyi Academy ya APR ariyo yagiye izamura abakinnyi bakomeye hano mu Rwanda nka: Rwatubyaye Abdoul, Rwigema Yves, Mubumyi Bernabe n’abandi benshi bafatirwaho ikitegererezo ku mupira wo mu Rwanda.

Posted by Chaba Ally kuri Rwandapaparazzi.rw/ Kigali

8,530 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful