Templates by BIGtheme NET

Ntibisanzwee! uruhinja rw’amezi 10 gusa rupima ibilo 28- AMAFOTO

Luisito, umwana ufite amezi 10 gusa ubu arapima 28Kg, ni ikidasanzwe muri Mexique no kw’isi hose mu ndwara zifata abana. Nta wundi mwana ungana utya upima ibi biro uramenyekana ku isi.

Nyuma y'iminota 30 uyu mwana ngo aba ananiwe cyane

Nyuma y’iminota 30 uyu mwana ngo aba ananiwe cyane
Nyuma y’iminota 30 uyu mwana ngo aba ananiwe cyane

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yo kongera ibiro gukabije kuri uyu mwana witwa Luis Manuel Gonzales ubundi wavukanye ikigero gisanzwe afite 3,5Kg mu Ukuboza 2016.

Ku mezi abiri yari amaze kugira 10Kg, agize amezi umunanir yari ageze kuri 20Kg.

Nyina w’imyaka 24 yabwiye AFP ko yaketse ko ari uko yamwonsaga kandi afite amashereka menshi.

Se w’uyu mwana akorera $200 gusa ku kwezi none bafunguye ‘page’ kuri Facebook ngo abantu bajye babafashirizaho babone icyo kugaburira umwana wabo no kumuvuza.

Kumufata amaraso ngo ni ingorane cyane kuko abaganga babona umutsi bajombye cyane umwana ndetse yahazahariye kubera uburibwe.

Ababyeyi be bahangayikishijwe n’uko ubu bandikiwe ko umwana aterwa za ‘hormones’ zigura $500 kuri buri nshuro atewe. Mu gihe hagikorwa ubushakashatsi bwimbitse ku burwayi afite.

Se akorera 200$ ku kwezi ntabasha kumuvuza

Se akorera 200$ ku kwezi ntabasha kumuvuza

Uyu mwana ngo nyuma y’iminota 30 bari kumukoresha urugendo rwo kumutembereza hanze y’urugo aba amaze kunanirwa cyane kandi yicaye mu kagare ke, bigasaba ko bamuterura.

Se avuga ko ku mezi 11 afite ubu ataranabasha gukambakamba. Kumuterura nabyo ngo bimaze kunaniza cyane nyina udafite akazi uhora mu rugo arera abana.

Ubuzima bw’uyu mwana buri mu kaga ariko ngo ababyeyi be baherutse guhamagarwa n’umuganga w’inzobere mu ndwara z’abana ngo bakore ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi ndwara.

Ari hafi kurusha ibiro mukuru we

Ari hafi kurusha ibiro mukuru we

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

11,830 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful