Templates by BIGtheme NET

Ntaho Mpuriye Ndetse Ntasano Mfitanye Naba Biyita Abami ba Hip Hop Nyarwanda Njye ndi Ambasaderi wa Hip Hop Nyarwanda – DERYKER “ INKURU IRAMBUYE”

Umuhanzi Byiringiro Eric ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka DERYKER umuhanzi nyarwanda ukiri muto kurubu ufite imyaka 19 y’ amavuko ndetse akaba amaze kwandika izina Mu Igihugu cya Zambia nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zirimo Hustle ,Zero kurubu akaba ari naho akomereje amasomo ye nyuma yo gufata rutema ikirera yerekeza Lusaka Muri Zambia kurubu akaba yashyize hanze amashusho y’ indiirmbo ye nshya yise Chiwelewele aho yarafatanyije n’ umuhanzi Mr T .

Mu kiganiro kitari Gito umuraperi DERYKER yagiranye na Rwandapaparazzi yadutangarije byinshi kuri muzika ye ndetse nuko yatangiye umwuga wo kuririmba ndetse nuko yaje kwibona ko afite impano niko kudusubiza muraya magambo agira ati “ mubyukuri natangiye gukora muzika mu ntangiriro z’ uyu mwaka aho kurubu maze gukora indirimbo 3 zanjye bwite niyi nshya nabagejejeho ifite amashusho  izindi nkaba naragiye mfatanya nabandi bahanzi bagenzi banjye .

Imbogamizi nahuye nazo ndetse zikambera ingorabahizi n’ ugufatanya umuziki n’ amashuri gusa kubera ko byose mbikunda ngerageza kwiga ndetse nkanakora muzika ikindi kugera magingo aya kintera ishema cyane nuko muriki gihugu cya Zambia bakunda injyana ya Hip Hop yanjye cyane  ndetse nabahanzi benshi baba bifuza ko twakorana indirimbo ibintu ntatekerezaga ibi bikantera imbaraga zo gukora cyane .

Yakomeje Yongeraho ko kugiti cye yumvaga bitazamworohera kuba yaririmba mururimi rwe rwa Gakondo (Ikinyarwanda ) gusa yanejejwe nuko bakunze ururimi rw’ ikinyarwanda bakunda Rap ye biramurenga ubu usanga amaradiyo akomeye hano muri Zambia abashyira indirimbo ze bakamwakirana ubwuzu ndetse bakazikina ibi ahamya  ko ari ishema ridasanzwe kuri we ndetse akaba ashimira Itangazamakuru ryamwakiriye  ndetse rikamubonamo impano idasanzwe .

Dusoza Ikiganiro Twagiranye na DERYKER yagize icyo yisabira abahanzi nyarwanda aho yagize ati Icyo nabwira abahanzi nyarwanda nanjye ntiretse nuko bashyiramo agatege injyana tukayigeza kurundi rwego rushimishije duhesha ishema igihugu cyacu aho intego nyamukuru yanjye ari ukumenyekanisha Hip Hop Nyarwanda kw’isi yose ahashoboka kandi nziko hamwe n’ Imana nzabigeraho kandi nsaba n’ abafana bose ba muzika gukomeza kudushyigikira mubikorwa byacu bitandukanye aho natwe tubizeza ko tuzajya dukomeza tubaha umuziki uryoshye kandi wuzuyemo ubutumwa bwubaka urubyiruko ndetse n’ amashesha akanguhe kandi sinakwigagirwa itangazamakuru ryo mu Rwanda ridikushyigikira mubikorwa byacu bya buri munsi .

REBA HANO AMASHUSO Y’ INDIRIMBO YE NSHYA YISE “Chiwelewele”:

Posted By:Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

4,580 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful