Templates by BIGtheme NET

Nizzo yigeze gukubita Safi amumena ijisho, Parfine yagiye amaze gukuramo inda yari yatewe na Safi! Byinshi utamenye kuri iri tsinda

Nta gahora gahanze! Urban Boyz yashwanyutse; urukundo rwa Safi na Parfine rwo rumeze nka wa muriro w’amashara ugurumana isegonda rimwe ugahinduka ivu naryo ry’imburamumaro.

Safi ntazibagirwa Ukwakira kwa 2017! Kwaramwakiye nka kumwe kwakira imyaka yeze igasarurwa. Yinjiye muri uku kwezi yambikana impeta na Niyonizera Judithe[wahise wandagazwa n’Umunya-Canada bahararanyeho] ni nabwo atangiye urugendo rushya nk’umuhanzi ku giti cye nyuma y’uko Urban Boyz yabereyemo icyamamare iguye mu manga.

Ni ukwezi kw’imigisha kuri Safi ariko kwabaye umuravumba kuri bamwe mu nshuti ze. Iyaba Imana itanga ubushobozi bwo kurunguruka mu mitima y’abantu ibi wabibona neza urebye muri Nizzo na Humble Jizzo, wabona ikimenyetso gishimangira ubu busharire uramutse urebye umutima wa Umutesi Parfine [umukobwa wihebeye Safi mu gihe cy’imyaka itatu akamwikatana ku isegonda rya nyuma].

Urban Boyz yinaze mu manga ihasiga agatwe

Urban Boyz yari imaze imyaka icumi yuzuye ibayeho nk’itsinda ryashingiwe i Huye. Ibyayo ubu byabaye amateka. Bijya gutangira, mu ntangiriro z’uyu mwaka iyahoze ari Super Level yatezaga imbere abahanzi ikaba n’imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya umuziki mu Rwanda yajemo igisa n’igihu imikorere yayo irazamba kugeza ubwo ibikorwa byayo byose byahagaze burundu.

Super Level yahozemo abahanzi bakomeye ariko bagiye bayivamo urusorongo, ku ikubitiro habanje kuvamo Ama G The Black, nyuma gato Bruce Melody arasezera ndetse bahita bashyidika mu manza kubera ibibazo by’amafaranga.

Budacyeye kabiri muri Super Level hongeye kuvuga induru ubwo uwitwa Rwema Dennis [wahoze afasha Urban Boyz] yavugaga ko bamwambuye ndetse baramwipakurura nyuma yo guhabwa miliyoni 24 za Bralirwa.

Super Level yari imaze umwaka ihagaze ku kuguru kumwe! Fireman na Mico The Best bandurutse mu mwaka ushize, Urban Boyz yakomeje kuzinzika itangazamakuru ivuga ko iyi nzu igihari ariko muri Gashyantare 2017 nibwo byavumbuwe ko iri tsinda ryabagamo ricengana n’uwayishinze ku bw’ibibazo n’inkurikizi zavutse bapfa amafaranga ya PGGSS.

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, Super Level yasenyutse mu mpera za 2016 abenshi mu bayikoreragamo bamaze gushaka ahandi bazajya bakura umugati. Icyo gihe ibyuma bya studio byagurishijwe urusorongo kugeza ubwo piano ari nayo yavuyemo nyuma yegukanywe na Mico [yahaye nyiri Super Level mudasobwa ye ya MacBook baragurana atwara piano]. Urban Boyz yari igitera akuka nayo ibyabo byarangiye iguye mu manga.

Kuwa 15 Kamena 2017,nibwo humvikanye inkuru yagaragazaga ko Urban Boyz yacitsemo ibice ndetse ko igeze ku iherezo. Ibi byamaganiwe kure! Icyo gihe Humble Jizzo na Nizzo bari bamaze ukwezi kose bakorana ibitaramo n’Itorero Mashirika batari kumwe na Safi.

Safi yamaganye iby’iyo nkuru agira ati “Ntabwo Urban Boyz yasenyuka, nubwo haba harimo utwo tubazo ariko ntabwo yasenyuka. Ubwo isenyutse Nizzo, Humble na Safi bakora iki, ko nta kandi kazi tugira?”

Uyu muhanzi yashwanye na bagenzi be bapfuye amafaranga. Nubwo yabihakanye, hari amakuru yemeza ko “Safi yatonganye na Nizzo ndetse bararwana, bapfuye amafaranga make Urban Boyz yishyuwe bemera kuyakorera”.

Nizzo na Safi bararwanaga bakanavushanya amaraso

Imidugararo, imirwano n’ubwumvikane buke muri Urban Boyz byari bimaze imyaka irenga umunani. Kuva mu mwaka wa 2012 kugeza ubu, muri Urban Boyz havuzwemo ibibazo n’amakimbirane umurundo ndetse hari n’ibyibagiranye.

Icyibukwa cyane ni intambara y’amakofe hagati ya Nizzo na Safi yabaye mu bihe bitandukanye ndetse byakururaga umwuka mubi ku buryo ababyumvaga batamenyereye gushwana kwabo bahitaga banzura ko Urban Boyz isenyutse burundu.

Mu mwaka wa 2012 Safi yasezeye muri Urban Boyz ajya gukora umuziki ku giti cye, yahise asohora indirimbo yitwa ‘Ndambiwe Agasuzuguro’, Nizzo nawe akora nyinshi kwa Producer Chris Cheetah ku buryo hazamutse icyuka kibi ko Urban Boyz isenyutse burundu.

Muyoboke Alexis [wari manager wa Urban Boyz] icyo gihe, abifashijwemo n’inshuti z’iri tsinda yatumye biyunga bemera gukomeza gukorera hamwe.

Nizzo yigeze gukubita Safi amumena ijisho

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muyoboke wakoranye imyaka myinshi na Urban Boyz yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagize agikorana n’aba bahanzi ndetse ngo hari ibintu azirikana cyane.

Ati “Mu byanejeje ntazibagirwa ni uko ngikorana nabo namuritse album ebyiri ‘Ishyamba’ na ‘Batatu ku rugamba’ mu mwaka umwe, icya kabiri ndibuka Urban Boyz tujya muri Uganda dukora indirimbo Take it Off, icya gatatu ni uko mu mwaka wakurikiyeho wa 2013 twahawe ibihembo bine muri Salax Awards, bwari ubwa mbere ku muhanzi gutwara ibi bihembo byose icya rimwe”.

Yongeyeho ko guhirima kwa Urban Boyz biturutse ku makimbirane amaze imyaka hagati ya Nizzo na Safi. Ati “Ikibazo muri ririya tsinda ni Nizzo na Safi. Nkigeramo nasanzemo ibibazo kuri bo, bapfuye ikintu kimwe, kunanirwa kubahana hagati yabo. Itsinda ritangira Safi yaririmbaga chorus [inyikirizo] n’ibitero, ni we wabikoraga kuko Nizzo yari umuraperi. Ibyo twarabivugaga icyo gihe ko Safi ari umutima w’itsinda, ariko Nizzo akibaza impamvu batavuga ko na we ari umuririmbyi mwiza”.

“Ku ndirimbo Reka mpfukame Nizzo yarihinze cyane araririmba noneho abantu batangira kugereranya Safi na Nizzo; ibi byatangiye kuba ikibazo ku buryo akenshi Nizzo yateruraga Safi akamukubita, bararwanaga bikomeye”.

Umwiryane hagati ya Nizzo na Safi wabaye karundura mu mpera za 2012 ubwo bafatanye mu mashati bagaterana ingumi bari mu modoka bajya kuririmba mu birori by’isiganwa ry’imodoka byabereye i Gikondo.

Yagize ati “Safi na Nizzo bari bicaranye inyuma ariko Humble Jizzo yari yicaye hagati yabo kuko ntibigeze na rimwe bicarana ngo baganire neza, hanyuma muri uko kuganira tuvuga ko twakererewe Nizzo aba arekuye ingumi akubita Safi, Humble Jizzo aritambika ariko bamurusha ingufu. Ndibuka Nizzo yafashe Safi amukanda ijisho amuvusha amaraso.”

Yongeraho ati “Safi yavuyemo atega moto arataha Nizzo na we afata moto aragenda, ibyo bintu sinzabyibagirwa. Safi yahise ajya kuba i Kanombe ku nshuti ye yitwa Aimable […] Nizzo yaciye bugufi yemera ko biyunga ku bw’inyungu za group, Safi naramwicaje arabyumva ariko arambwira ati ‘Nizzo azongera ankubite’”.

Muri iyo minsi Urban Boyz yatumiwe mu gitaramo i Muyinga mu Burundi, ubwo bari kuri hoteli Nizzo yapfukamye imbere ya Safi amusaba imbabazi amubwira ati “kuba naragukubise nakoze ikosa, ni nko gukubita business yanjye mbabarira sinzongera kugukubita”.

Muyoboke yavuze ko intambara ya Nizzo na Safi yabonaga ikururwa n’amaraso ya gisore ariko uko imyaka yagiye ishira ngo yabonye ko gupingana kwabo bishobora kuzahirika Urban Boyz ari nacyo cyabaye.

 

Urban Boyz itangiye kuba amateka nyuma y’imyaka icumi ica ibintu

Ati “Ntabwo bapfuye amafaranga, bapfuye gupingana, umwe wasangaga yaterese umukobwa w’i Burayi undi nawe agashaka uwo mu Burayi. Umwe yagura imodoka nziza undi nawe akabwira umukunzi we bakayigura, muribuka umukunzi wa Safi bamwishyuza imodoka. Ibyo nibyo bihiritse Urban Boyz”.

Nizzo na Safi mu ihangana ryo gutereta aba Diaspora

Mbere yo gukundana n’abakobwa bo muri Diaspora, Safi yabanje guteteshanyaho na Knowless ndetse yanamwambitse impeta ya fiançailles. Urukundo rwe na Knowless rushobora kuba rwaranuriraga kurusha indi minsi yose Safi yakundanye! Ni bwo bwa mbere yari abanye mu nzu imwe n’umukobwa ndetse binavugwa ko bari bafite konti bahuriyeho.

Ibyabo bimaze gusandara, byavuzwe ko Safi ari we wabangamiye Knowless ndetse ngo hari igihe yatahaga yasinze akamukubita. Knowless arambiwe guhozwa ku nkeke yahise ajya gutura ku Kacyiru, nyuma y’iminsi mike bahise batandukana.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Urban Boyz yatangiye kwijajara mu bakobwa b’abakire baba i Burayi. Muri icyo gihe basohokeraga ahantu hahenze bari kumwe n’abo bakobwa ariko wababaza ikiri hagati yabo bakakubwira ko ‘ari abafana babo baba hanze.’

Abakobwa bo muri diaspora bazwi kuri Nizzo ni batatu barimo Yvette uba mu Bushinwa na Solange bari kumwe muri iyi minsi we aba mu Busuwisi. Safi we yakundanye na Olivia uba muri Australia, akundana na Fabiola, Umutesi Parfine; aba bose yashwanye na bo birangira arongoye Judithe Niyonizera uba muri Canada.

Mu mwaka wa 2013 hadutse inkuru y’urukundo rwasojwe no kwandagazanya hagati ya Safi n’umukobwa witwa Fabiola wamushyize ku gitutu amwishyuza ibihumbi bitanu by’amadolari yamugurije ajya kugura imodoka ya BMW yagendagamo icyo gihe.

Aya mafaranga yari yahagamye Safi mu buryo bukomeye! Inshuti ya hafi ya Safi yavuze ko “uyu mwenda wa Fabiola wishyuwe na Umutesi Parfine bakimara gukundana”.

Safi yamenyanye na Parfine mu mwaka wa 2014, icyo gihe Parfine yari aje mu biruhuko mu Rwanda], bahuriye i Kibagabaga bikozwe na Gentille wakoraga mu kabyiniro uyu mukobwa yari afite i Genève.

Gentille yahuje aba bombi mu buryo bwo gushaka uburyo hagombaga kuba ibiganiro hagati ya Urban Boyz na Parfine kugira ngo bavugane ku kiraka yabashakiye mu Busuwisi icyo gihe.

Itangazamakuru ryahawe amakuru ko “Umunsi wa mbere Safi yahuriye na Parfine mu nzu uyu mukobwa yakodesheje by’igihe gito aje mu biruhuko i Kigali”. Uwo munsi ngo bagiranye ibihe byiza ndetse Parfine asigira Safi amadolari ijana yo kwiyitaho.

Parfine yasamye inda ivamo…

Safi yaryamanye na Parfine mu mwaka wa 2015 arasama. Mu Ugushyingo 2015 iyi nda yavuyemo. Inshuti ya hafi na Parfine yavuze ko “Yavuyemo biturutse ku bibazo byari byatangiye kuvuka Parfine amaze kumenya ko Safi afite undi mwana yabyaye hanze. Byateye agahinda Parfine bimugiraho ingaruka inda yivanamo”.

itangazamakuru ryagerageje kuvugisha Parfine ku byerekeye iyi nda, agitangira kubazwa uko amerewe nyuma yo gutandukana na Safi yasubizanyije imvugo irimo uburakari avuga ko ’yazinutswe kumva izina Safi’. Yanze kugira ikintu na kimwe avuga kuko ngo ’amaze guhaga itangazamakuru’.

Umwana bivugwa ko Safi yabyaye ni umuhungu, umurebye ni igikara kinoze akaba ari mu kigero cy’imyaka itatu. Ngo yamubyaranye n’umukobwa witwa Clarisse [bakunda kwita Clara] utuye ku Gisozi.

Uyu mwana wa Safi akivugwa mu itangazamakuru mu 2015, icyo gihe havuzwe n’indi nkuru ko Parfine atwite ariko bombi bahakanye izo nkuru. Iby’umwana wa Safi na Clarisse byongeye kuvugwa agitandukana na Parfine ndetse bifatwa nk’intandaro yasenye urukundo rwabo.

Safi na Parfine bapfuye imitungo n’amafaranga?

Safi na Parfine banze kwerura ngo bavuge icyabatandukanyije gusa mu bucukumbuzi bwakoze mu nshuti z’aba bombi hagaragaye ibimenyetso bihishura icyabaye gishigisha “Ni Judithe waguriraga Safi ibintu bihenze akarenzaho no gukomeza gusaba Parfine amafaranga, uwo mwana Parfine yari yaramwakiriye”.

Ibi birasa n’amagambo Parfine yatangaje nyuma yo gutandukana na Safi aho yagize ati “Nakundanye na Safi imyaka itatu, twabanye neza, twagize ibihe byiza ariko yarambabaje, twagize ibihe bibi ari nabyo byatumye dutandukana”.

Ngo Parfine yigeze kohereza amafaranga yo kugura ikibanza yari ahuriyeho na Safi ariko ageze mu Rwanda yasabye uyu muhanzi ko bajya kugisura i Nyamata undi avuga ko amafaranga bayamwibye atinya kubimubwira.

Inshuti ya Safi [yanze ko dutangaza amazina] yongeye ko mu mitungo Parfine yahaye Safi harimo imodoka ebyiri yatunze mu bihe bitandukanye. Yagize ati “Imodoka Safi yagendagamo mbere y’uko ahabwa Rav 4 Judithe yavanye muri Canada yari yaraguzwe na Parfine”.

Ubwo bahuriye i Dubai Parfine yahaye Safi isaha ifite agaciro k’amadolari 1500$, Safi na we ngo yagombaga kwambika umukunzi we impeta bagahita banatangaza itariki y’ubukwe ariko birangira binaniranye.

Iby’iyi mpeta Safi yabishimangiye mu magambo yuje umujinya yandikiye Parfine mu mahari bagiranye nyuma y’ubukwe. Safi yavuze ko ubwo bari basohokeye i Dubai yari agiye kumwambika impeta undi mutima uramubuza kuko ngo ‘byari kuba ari uguta igihe kwambika impeta umugore kandi yambaye izindi.’

Yagize ati “Numvise uvuga i Dubai, turiyo natumye umugabo impeta ngo nkwambike bucyeye ambwira ko yibagiwe, mu mutima ndavuga nti ese ubundi ndakwambika impeta wambaye izindi, nti buriya ni Imana ibikoze.”

Mu mwaka wa 2015 Parfine yahaye Safi mudasobwa ya MacBook [bivugwa ko yari yayiguze amadolari 1600]. Safi yifashe video afite iyi mpano yari ifatanye n’umuba w’indabyo ashimira umukunzi we wamuzirikanye ku isabukuru.

Safi na Parfine batandukanye muri Gicurasi 2017 ariko bimenyekana muri Nzeri 2017. Aba bombi baheruka kurebana amaso ku yandi kuwa 11 Gicurasi 2017 ari nabwo uyu mukobwa aheruka mu Rwanda.

Imbarutso yo gutandukana kwa Parfine na Safi…

Iyi nshuti yabo yagize iti “Batandukanye icyumweru kimwe nyuma ya anniversaire. Safi yari yagurishije imodoka icyo gihe yashakaga visa yo kujya muri Amerika. Parfine yageze i Kigali asanga asigaranye[Safi] miliyoni imwe; ibya visa byarananiranye asaba umukobwa ko amuha andi mafaranga kugira ngo agure indi modoka. Undi yabitekerejeho yumva ni ngombwa amusigira ibihumbi bitatu by’amadolari ngo yongeranye agure ihendutse”.

Yongeyeho ati “Safi icyo gihe yatwaraga Rav4 nshyashya, baketse ko ari Parfine wayiguze, bo bamuhamagaye bamushimira ngo yaguriye imodoka nziza umwana wabo. Parfine yabajije Safi aho yakuye Rav4 ya miliyoni icyenda n’aho yakuye amafaranga batangira gushwana kugeza ubwo bahagaritse ibyo gukundana”.

Safi ntiyabashije kuboneka mu kiganiro itangazamakuru  ryifuje kugirana na we kuri aya makuru yaherekeje gutandukana kwe na Parfine.

 

Safi yakundanye na Parfine amubangikanya na Judithe baherutse gusezerana

Muri Gicurasi 2017, Parfine yajyanye na Safi gusura nyina, bateze taxi voiture. Ngo bagihinguka iwabo nyina wa Safi yamubajije aho yashyize ya modoka nshyashya ya Rav4 arya iminwa ari nacyo cyateye amakenga Parfine na we ataha amuhata ibibazo abura igisubizo undi abonye ko ishyamba rishobora kuzavukamo igihunyira amusaba ko bacana umubano.

’Mama’ Urban Boyz yayiririmbiye Parfine?

Indirimbo ‘Mama’ ya Urban Boyz ngo yari yahimbiwe Parfine ndetse bagombaga kuzayiririmba mu bukwe bwe na Safi, ibi byarangiye iririmbiwe Niyonizera Judithe nyamara ngo ni uyu mukobwa uba mu Busuwisi wari wayishyuye.

Parfine yabwiye itangazamakuru ko ubwo iyi ndirimbo yakorwaga yari kumwe na Urban Boyz i Kampala ndetse ngo Safi yamubwiye ko ari iyo yamuhimbiye. Yagize ati “Ibyo Safi yarabimbwiye byo si ibanga, yambwiraga ko azayindirimbira muri dot [gusaba no gukwa]…”

Safi wari umaze iminsi ahagaritse umutima kubera ibibazo byakurikiye ubukwe bwe [amafoto y’ubwambure bwa Niyonizera Judithe wanajyanywe mu nkiko ndetse no guhangana kwe na Parfine], asa n’uwasimbutse ivu akandagira mu muriro. Nta mahwemo afite!

Ubu ari mu bibazo byo guhangana na Nizzo na Humble Jizzo bamushinja ‘ubusahuzi’ no gushaka kwigabiza ibyakozwe na Urban Boyz uhereye kuri shene ya YouTube yashimuse akayihindura mu mazina ye.

 

Ubwo bari mu birori by’isabukuru y’imyaka itandatu ya Urban Boyz

 

Iteka wasangaga Nizzo yicaye kure ya mukeba we Safi

 

Mu mwaka wa 2013 nibwo Urban Boyz yatangiye kugaragara iri kumwe n’abakobwa bo muri diaspora

 

Nubwo Nizzo yagiranaga amahari na Safi hari igihe bacishagamo bakabana nk’abana bavutse mu nda imwe

 

Iyo Parfine yazaga mu Rwanda Safi yamujyanaga mu nshuti ze

 

Safi Madiba yigeze kwifuriza Parfine isabukuru y’amavuko yakirizwa incyuro z’umwenda w’imodoka agendamo

 

Ubwo Safi yahuriye na Parfine i Dubai ngo bagombaga kwambikana impeta birapfuba

 

Safi yakanyujijeho mu rukundo rw’amateka na Knowless. Aha ni mu ntangiriro za 2011 ubwo bafataga amashusho ya ‘Byarakomeye’ indirimbo bivugwa ko Knowless yahimbiye Safi

 

Mu mpera za 2016, Safi Madiba yakundanaga na Judithe ndetse yamweretse inshuti ze zirimo n’ibyamamare bizwi muri muzika na sinema gusa icyo gihe bose bakomeje kumubikira ibanga kuko yari agikundana na Parfine.
Src: Igihe
Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw

 

70,290 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful