Templates by BIGtheme NET

Nizzo Kaboss na Humble G biyemeje ko Bagomba Gukomeza Urban Boys ari babiri “INKURU IRAMBUYE”

Nyuma y’umwiryane muri Urban Boys watumye Safi Madiba asezera, Nizzo Kaboss na Humble bari basigaye, kuri uyu wa gatanu Tariki 10 Ugushyingo batangarije abanyamakuru ko biyemeje gukomeza gukorana ari babiri

Ibaruwa itumira abanyamakuru muri iki kiganiro n’abanyamakuru yanditswe inashyirwaho umukono na Humble G umuvugizi akanaba ariwe wari uhagarariye itsinda. Uyu ni nawe wahageze mbere. Akaba yaje aherekejwe na 2 Pac uyu akaba ariwe wabaye umujyanama wa mbere w’iri tsinda kuva rikibarizwa i Huye. Nyuma y’igihe kinini bategereje Nizzo Kaboss yashyize ahagera akerereweho iminota igera kuri 40.

Nizzo akigera ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru, Humble G yagarutse yagarutse ku ncamake y’ukuntu Urban Boys yavutse n’aho yari igeze. Yavuze ko Urban Boys yavuyemo umuntu umwe ubu hasigayemo abantu babiri.

Urban Boys

Nizzo na Humble G, 2Pac iburyo na Yves ukuriye abafana ibumoso baganira n’abanyamakuru 

Yongeyeho ko kuba Urban Boys yari kompanyi yahombye umunyamuryango, wakoze akazi gakomeye ndetse amushimira ku ngufu yakoresheje mu kubaka kompanyi ya Urban Boys . Humble G yabwiye abanyamakuru ko uko bari batatu bari basigaye ari abakozi ba kompanyi n’ubwo bose bayifitemo imigabane.

Kuba rero ngo Safi yarasezeye ni umukozi wa Urban Boys wakoraga neza ariko wafashe umwanzuro wo gusezera. Akaba yahise avuga ko itsinda rikomeje ari babiri rihari.  Humble G yagize ati” Itsinda rirahari turi abantu b’abagabo turumva nitubona ko dukeneye undi muntu tuzamushaka cyangwa tuyikomeze turi babiri.”  Humble G yongeyeho ko itsinda rikomeje ari babiri. Ndetse akazi gakomeje.

Aha Humble G akaba yahise atangaza ko hari ibitaramo bagomba gukora ndetse bazahera no ku ndirimbo yari itarajya hanze bakoranye na Kitoko.

6,880 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful