Templates by BIGtheme NET

Mugabo dore uburyo bwihuse wakoresha kugirango unyaze neza umugore wawe: “REBA HANO”

Abagabo benshi bahora bibaza uburyo bakoresha kugira ngo bashimishe abagore babo mu buriri ariko bikabagora , tugendeye ku bushakashatsi bunyuranye twabateguriye incamake y’ uburyo umugabo yakoresha umugore we akagera ku ndunduro y’ibyishimo akananyara neza kandi bitamugoye.

Abagore benshi bakunda kunyazwa kuko birabanyura, umugabo uri kunyaza arinda igitsina cye kugwa, ndetse akamenya neza igihe umugore we arangiriza kuko bifasha kumenya nawe ukuntu ari bugenzure umuvuduko we ndetse akaza no kumenya niba agiye kurangiza mbere y’umugore bityo akaba yashaka uburyo aba akuyemo igitsina cye gahoro gahoro agasa n’ukorera inyuma mu rwego rwo kwirinda ko yahita arangiza vuba.

Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina hajya habaho kunyara, kunyara biba k’uruhande rw’umugore cyangwa umukobwa igihe asohora amavangingo ashyushye aturutse mu myanya myibarukiro ye bitewe n’uburyohe budasanzwe aba atewe n’uwo barigukorana imibonano mpuzabitsina, ibi umugabo akaba abigiramo uruhare rukomeye ndetse abagabo bakaba bagomba kumenya neza uburyo bakwitwara muri iki gikorwa n’icyo bakora kugirango abagore babo bazane aya mavangingo.

Byumvikane rero ko kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bitandukanye no kunyara inkari zisanzwe ko ahubwo ari uburyohe buba bwinshi umugore aba ahawe n’umugabo bugatuma umukobwa cyangwa umugore asohora amavangingo bikanatuma ububobere mu gitsina cye burushaho kwiyongera.

Wabigenza ute uramutse ushaka kunyaza mu buryo bworoshye ?

Inzobere y’ umudogiteri Moussa Guiro avuga ko kunyara kugira ngo bibeho, bigomba gutegurwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no mu gihe muri kuyikora, uko bitegurwa rero nuko mbere y’uko mutangira gukora imibonano mpuzabitsina, mugomba kubanza mukabitekerezaho, mukabyishimira, ukishimira uwo mugiye kuyikorana kandi uyu mu dogiteri abuza ko abagabo bahita bafata igitsina cyabo ngo bahite bagishyira mu cy’abagore, ko ahubwo hagomba kubanza umwe agakora k’uwundi buhoro buhoro amushimashimaho gake gake ari nako ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugenda bwiyongera, mu gasomana bikageraho mutangira gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ntabwo umugabo yinjiza igitsina cye cyose mu cy’umugore ahubwo akigarukiriza ahagana hanze akajya agikoza kuri rugongo (clitoris) buhoro buhoro azamura akongera akamanura, icyo gikorwa uko gikomeza kugenda ni nako ububobere k’umugore bwiyongera bigatuma umugabo aryoherwa cyane, bityo n’umugore akarushaho kuryoherwa agatangira kurekura amavangingo ashyushye cyane aricyo cyiswe kunyara.

Umugabo kandi unyaza bikanga agomba gusaba umugore we kumufasha muri iki gikorwa akamufata ku bice by’umubiri bitandukanye bifasha umugabo kumva uburyohe, urugero nko mwirugo,mugituza ndetse no mumugongo, ibi bice umugore agomba kubifatira umugabo we mugihe bari muri iki gikorwa kuko bifasha umugabo kunyaza neza.

Ni byiza rero ko umugabo amenya ndetse akaniga uburyo anyaza umugore we ibi bikajyana no kugenzura umuvuduko akoresha yakumva agiye kurangiza agakoresha uburyo aba aretse ho gato kugirango abashe gufasha umugore we baze kurangiriza rimwe.

Icyo mutakwibagirwa ni uko hari abagore barangiza batinze ndetse ko umugore ashobora kurangiza kabiri cyangwa gatatu kandi ashobora kuzana ayo mazi nyuma yo kurangiza bwa kabiri ni ngombwa rero ko umugabo yiga kurangiza atinze ndetse n’ufite ikibazo cyo kurangiza vuba akagisha inama ku mpuguke byaba ngombwa agasanga abaganga kugirango ahabwe ubufasha burambye.

Ni ahanyu rero bagabo mutabashaga kugerera abagore banyu ku ngingo mwikubite agashyi noneho mubikore neza.

KANDA HANO WUMVE NEZA ISOMO YO KUNYAZA

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

47,600 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful