Templates by BIGtheme NET

Mu Mujyi wa Kigali Hinjiye Umuhanzi Uje Kurwanya Daimon Uteza Ubushomeri no Kugumirwa kw’ Abakobwa “REBA HANO”

Umuhanzi Nyarwanda Byiringiro Enock wampamagaye ku kabyiniro ka Mr Hu ( The Big Voice) akaba akora injyana ya Hip Hop nyuma y’ iminsi micye ahugiye mu mushinga wa gutunganya indirimbo ye nshya yise Mw’ Izina rya Yesu yadutangarije ko kurubu aje mu mujyi wa Kigali kwirukana amadaimon yose akomeje guteza Ubushomeri murubyiruko ndetse no kurwanya daimon utuma abakobwa b’ i Kigali bagumirwa.

Mu Kiganiro Rwandapaparazzi yagiranye na Mr Hu Yadutangarije ko byinshi kubijyanye na muzika ye n’ igihe yatangiriye inganzo ye aho yagize ati “ Mubyukuri natangiye muzika cyera aho nifuje kuwutangira 2011 gusa nibyankundiye kuko narimfite ikibazo mu mivugire aho abanzi icyo gihe banyitaga manyobwa umutegarugori ukina museke weya kuko twavugaga kimwe .

Kwikubitiro natangiriye muzika yanjye I muhanga kuko ariko nabaga gusa kurubu nkaba naje mu mujyi wa Kigali Kwagura ibikorwa byanjye ndetse na Muzika yanjye aho nahise ninjira muri studio nkakora indirimbo nshya nise Mw’ Izina rya Yesu ikubiyemo kwamagana Daimoni uteza ibibazo mubantu , nkubukene ,ubushomeri ,inzangano ,Ishyari ,Ubugwari ,aho mugihe cya vuba nteganya no gukora amashusho yayo .

Umuraperi Mr Hu asoza ikiganiro gito twagiranye akaba yasabye abahanzi bagenzi be gukomeza gukunda injyana yabo ndetse no gufashanya kuko bose basenyera umugozi umwe wo guteza imbere Hip Hop nyarwanda ikarenga na afurika ndetse ikagera n’ iburayi yongeye gushimira itangazamakuru nyarwanda  rikomeje kujyenda rishyigikira abahanzi bakizamuka ndetse asaba n’ abafana gukomeza kubashyigikira mubikorwa byabo bya buri munsi .

KANDA HAO WUMVE IYI NDIRIMBO Mw’ Izina rya Yesu:

Posted By :Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

21,360 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful