Templates by BIGtheme NET

Mu Muhango wo Gusezerana Imbere y’ Imana no Kwakira abashyitsi Vd Frank na Chantal Babyinnye Umuziki Karahava :REBA AMAFOTO”

Umunyamakuru ndetse akaba n’ umuyobozi mukuru w’ ikinyamakuru Rwandapaparazzi.rw ndetse na Campanyi ikora ibijyanye no gufata amafoto meza ndetse no gutunganya amashusho y’ ubukwe y’ ubukwe Mugisha Frank Ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka Vd Frank kuruyu munsi taliki ya 5 ugushyingo nibwo yasezeranye imbere y’ Imana na Uwizeye Chantal nyuma hagahita hakurikiraho umuhango wo kwakira abatumiwe umuhango wabaye imboneka rimwe kubw’ udushya tudasanzwe twagaragayemo .

Nyuma yuko byari biteganyijwe ko taliki ya 5 z’ ukwezi kwa gashyantare aribwo Mugisha Frank ndetse na Uwizeye Chantal Aribwo bazasezerana imbere y’ Imana ndetse no kwakira abatumirwa bose muri sale nini yateganyijwe iyi mihango yose yagenze neza nkuko byari byateganyijwe .

Icyagaragaye kandi muruyu muhango nuko abantu batandukanye baturutse kumande ebyiri haba iwabo w’ umusore ndetse n’ inkumi bari babucyereye ubona ko akanyamuneza ari kose ndetse bari baberewe bidasanzwe .

Sibyo gusa kuko ubu bukwe bwongeye kuba imboneka rimwe kuko abandi basitari batandukanye bakorera ibikorwa byabo hano mu Rwanda bari baje gushyigikira mugenzi wabo wateye intambwe idasanzwe yo gushyira umugore murugo .

Uyu muhango ukaba wasojwe no gutanga impano zitandukanye kumiryango yombi yahanye abageni aho babishyikirizaga abageni nyuma haje gukurikiraho umuhango wo gufata amafoto y’ urwibutso .

REBA ANDI MAFOTO ATANDUKANYE YARANZE IKI GIKORWA :

Posted By :Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

63,550 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful