Templates by BIGtheme NET

Misiri: Umukwe yarashwe igitsina bari mu birori byo kwishimisha

Umusore ukomoka mu gihugu cya Misiri witeguraga kurushinga yahuye n’akaga gakomeye ubwo yaraswaga ku gitsina mu gihe haburaga umunsi umwe ngo asezerane kubana akaramata n’umukunzi we.

Ibi byabereye mu birori uyu musore yari yakoresheje byo gusezera ubusore ari kumwe n’inshuti zo mu bwana.

Ibi byago byabaye ubwo umwe mu bari bitabiriye ibyo birori yashakaga kurasa mu kirere mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo, amasasu afata wa musore ku gitsina no ku bindi bice by’umubiri we arakomereka cyane.

Nk’uko BBC ibvuga ngo Osman al-Alsaied w’imyaka 28 y’amavuko yakomeretse cyane ku nda, ku kibero no mu kiganza, ariko ko yihutanywe mu bitaro gusa ngo nta mahirwe afite yo kubaho.

Igipolisi kivuga ko uwo umugabo warashwe yajyanwe kwa muganga mu gihe uwamurashe yahise atabwa muri yombi kugirango akurikiranwe n’amategeko.

Bamwe mu baturage bavuga y’uko uwo muhango wo gusezera ubusore ukwiye kuvaho bakurikije ibyabaye kuri uwo musore.

Daily mail ivuga ko mu cyumweru gishize na none mu gace ka Kafr El Sheikh mu majyaruguru ya Misiri , umwana w’imyaka 14 yarasiwe mu birori by’abari bashyingiwe ahita apfa, ubwo bari mu gikorwa cyo kurasa hejuru mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo .

Kurasa mu birori babikora bashaka kugaragaza ibyishimo

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

9,780 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful