Templates by BIGtheme NET

Marchal Ujeku a.k.a king of Nkombo style yashyize hanze indirimbo nshyashya yise “Niko ndi” afatanyije na Alto- YUMVE HANO

Ujekuvuka Emmy Marchal wamenyekanye ku izina rya Marchal Ujeku mu muziki nyarwanda yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi gakondo rw’aho akomoka “Amahavu” yise Niko ndi yafatanyije na Alto usanzwe utunganya amajwi muri studio ya Culture Empire.

Uyu muhanzi w’imyaka 24 wavukiye ku kirwa cya Nkombo agakurirayo gusa akaza kuhava ahagana mu mwaka wa 2015 aribwo yaje i Kigali, ni imwe mu mpano umuziki nyarwanda ufite dore ko we akora injyana gakondo igendeye ku muco w’abanyarwanda yabanje kwita  “Saama Style” nyuma ikaza guhinduka “Nkombo Style” kugeza nubu ariyo agikora.

Uyu muhanzi yazanye umwihariko we utarigeze ukorwa n’undi muhanzi nyarwanda wo kuririmba mu rurimi rw’iwabo kavukire “Amahavu” ruvugwa n’abatuye kuri iki kirwa no mu bice bimwe bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikaza kumuhira dore ko yanagiye atumirwa mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho yitabiriye: “Kigali up  yabereye kuri stade Amahoro, Iserukira muco nyarwanda ryabereye kuri petit stade, International world refugees day yabereye muri Mariott hotel, Rwanda music festival yabereye muri iprc kicukiro, International organisations yabereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Umunsi mukuru w’ibwami ile d’idjwi DRC congo, International festival yabereye muri cote d’ivoire ndetse akaba anakunda gutumirwa ngo ataramire abaturage ku munsi w’umuganura inshuro nyinshi yaba aho avuka ku nkombo ndetse n’abandi hatandukanye.

Bamwe mu bana babyinira Marchal Ujeku

Ashyize iyi ndirimbo hanze nyuma y’iminsi micye avuye mu gihugu cy’ubugande muri gahunda za muzika dore ko afitanye imishinga y’indirimbo na bimwe mu byamamare byo muri icyi gihugu nka “Eddy Kenzo ndetse na Dr Jose chameleone” bafatwa nk’ibikomerezwa mu muziki wa Uganda. umwihariko n’ubukaka bw’iyi ndirimbo bigaragarira mu majwi y’umwimerere y’aba basore babiri bahuje imbaraga bagakora iyi ndirimbo nayo iri mu rurimi rw’Amahavu Ujeku asanzwe aririmbamo.

Aha yararikumwe na Eddy Kenzo ubwo yazaga mu Rwanda gukorana Indirimbo na Man Martin

Iyi ndirimbo yakorewe muri studio y’uyu muhanzi yitwa Culture Empire ikunze kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka, ikorwaho n’aba Producer 3 aribo Nizbeat, Alto wanafashije Ujeku kuririmba muri iyi ndirimbo ndetse na Producer Jimmy. ibi rero ni bimwe mu bishimangira uburyohe bw’iyi ndirimbo kuko abo bose bayikozeho ari bamwe muba Producer utashidikanya kumpano zabo.

akunze gutumirwa mu bitaramo bikomeye

Marchal Ujeku na Man Martin bamwe mu bahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zijyanye n’umuco

Marchal Ujeku yashyize hanze indirimbo ye yambere yise “Bombole Bombole” Iyo ndirimbo ye ivuga ku musore wagiye kuratira umuryango we umukobwa yakunze ufite umuco utandukanye n’umuco w’abo mu muryango w’umusore, mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 mu kwezi kwa mbere. uyu akaba amaze gushyira hanze indrimbo zigera muri 5 harimo niyo yakoranye n’umuraperi Jay Polly. ubu zose uzishaka wazisanga ku rubuga rwa Youtube ukumva uburyohe bw’injyana ya Nkombo Style.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “NIKO NDI”

Yanditse na Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw/ Kigali

 

5,760 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful