Templates by BIGtheme NET

Ku isabukuru ya Social Mula, umugore we yamuriye iminwa mu ruhame abantu baratangara -AMAFOTO

Mugwaneza Lambert wamenyekanye nka Social Mula yizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 25 mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’umugore baheruka kubyarana.

Uwase Nailla niwe mukobwa uherutse kubyarana na Social Mula imfura yabo y’umuhungu bise Mugwaneza Brayden Owen.

Social Mula yahanye igisomyo n’umukunzi we Nailla biratinda

Ni ibirori byagaragayemo ibyamamare bitandukanye harimo na Nizzo uririmba mu itsinda rya Urban boys ririmo ibibazo muri iyi minsi.

Nizzo yari yaje gushyigikira inshuti ye Social Mula ku isabukuru ye y’amavuko

Social Mula yateguriwe umutsima n’abafana be bamutangarije ko bamukunda cyane nk’uko binagaragara ku nyandiko iri ku mutsima bamugeneye.

Abafana banditse ku mutsima ko bakunda Social Mula

Uyu muhanzi yakatanye umutsima n’umugore we Nailla yakoresheje no mu mashusho y’imwe mu ndirimbo ze.

Umugore wa Social Mula yamufashije gukata umutsima

Dore andi mafoto yaranze ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Social Mula

Abafana ba Social Mula bamuhora hafi

Nizzo ni inshuti ikomeye ya Social Mula

Social Mula aba agaragaza akanyamuneza buri gihe imbere y’umukunzi we

Umuhanzi Social Mula yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nk’Abanyakigali, Umuturanyi, Ku ndunduro, Amahitamo na Super Star igezweho muri iyi minsi n’izindi.

Posted by Chaba Ally kuri Rwandapaparazzi.rw/ Kigali

47,210 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful