Templates by BIGtheme NET

Iyumvire amagambo wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yakoresheje arata u Rwanda agiye kuzamo bwa mbere

Nyuma y’aho umukinnyi w’amafilime Wema Sepetu wanahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond atumiwe na Kfm kuza mu Rwanda mu birori bya Instagram Party, uyu mwari yasazwe n’ibyishimo maze arata urwara agiye kuzamo bwa mbere ntiyagira na gato asiga.

Wema Sepetu mu magambo agaragaraza ibyishimo n’akanyamuzeza yatewe no gutumirwa mu birori by’abakoresha instagram bizabera mu Rwanda tariki ya 24 Ukwakira 2017 uyu mukobwa yahise ajya ku rubuga rwe rwa Instagrama agaragaraza amarangamutima ye ku Rwanda.

Yagize ati”Rwanda sinabona uko mvuga ukuntu nishimye…..Ntiwabyumva.. izaba ariyo nshuro yanjye ya mbere nsura u Rwanda.”

Wema yakomeje avuga uko yari azi u Rwanda, yagize ati”Nari narumvise ibintu byiza kandi byinshi bivugwa bitatse u Rwanda, birangiye nanjye nje kubyirebera njye ubwanjye. Umutima mwiza wanyu nzawubona kuri 24 z’uku kwezi.”

Wema Sepetu yakomeje ashimira Radio ya KFM yatumye agiye kugera mu rw’imisozi igihumbi aboneraho gusaba abakunzi be kuzaza kwihera ijisho ibi birori ndetse no kwirebera uyu kabuhariwe mu gukina filime no kumurika imideli mu gihugu cya Tanzaniya.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

13,780 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful