Templates by BIGtheme NET

Iyumvire amagambo Messi yatangaje kuri Neymar wavuye muri Fc Barceloana amuhunze

Kera kabaye kizigenza w’ikipe ya Fc Barcelona Lionnel Messi yavuze uburyo yakiriye igenda rya Neymar wavuye muri Fc Barcelona akerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Iyumvire amagambo Messi yatangaje kuri Neymar wavuye muri Fc Barceloana amuhunze

Mu kiganiro Messi yagiranye nikinyamakuru ’Sport’ yatangaje ko atigeze amenya ko Neymar azava muri Fc Barcelona kugeza ku munota wa nyuma ubwo yayisohokagamo.

Messi yavuze ko yatunguwe n’icyemezo cya Neymar kandi yarabonaga muri “pre-season” uyu mukinnyi nta kibazo afite nta na gahunda yo kugenda yumvaga afite.

Messi yagize ati ” Mu by’ukuri njye ntago nari nziko Neymar azagenda, kugeza ku munsi wa nyuma wa pre-season twaravuganaga ariko ntabyo yambwiye, namubazaga gahunda afite nawe akambwira ko atarabimenya neza.

Abandi barambwiye ngo babimenye mbere ko azagenda ariko njye ntabyo nari nzi.Njye na Suarez buri gihe twamusabaga ko atagomba kudusiga tumwumvisha ko nta handi azagirira ibihe byiza nka hano ariko byarangiye nyine agiye nta kundi byagenda. Gusa byaratubabaje cyane kuko Neymar ni inshuti yacu.”

Aba basore uko ari batatu bari bazwi nka ’MSN’ muri Fc Barcelona

Twabibutsa ko Neymar yagiye mu ikipe ya PSG avuye muri Fc Barcelona kuri miliyoni 222 z’amayero bivugwa ko ahunze gukorera mu kwaha kwa Messi.

Kugeza ubu amaze gukina muri iyi kipe imikino 12 yayitsindiye ibitego 11. Magingo aya PSG ni iya mbere muri shampiyona y’Ubufaransa irarusha amanota ane ikipe iyikurikiye. Ni iya mbere kandi mu itsinda B rya Champions league aho irusha amanota 3 ikipe ya Bayern Munchen iri ku mwanya wa kabiri.

Neymar mu mwambaro w’ikipe ya PSG yamuguze aciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

9,280 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful