Templates by BIGtheme NET

Impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwa Ama G The Black zageze hanze

Muri iyi minsi hadutse inkuru ivuga ku bukwe bw’umuraperi Ama G The Black, uyu akaba agiye kurushingana n’inkumi bakundanye nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we banabyaranye imfura yabo. Kuri ubu Ama G yamaze gushyira hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe n’umugore we mushya.

AMAG THE BLACKImpapuro z’ubutumire z’ubukwe bwa Ama G The Black

Nkuko gahunda iri kuri izi ‘Invitation’ ibivuga ngo kuri iyi tariki saa tatu za mu gitondo ni umuhango wo gusaba no gukwa ibirori bizabera ku Ruyenzi mu nyubako ya ‘Chris Guest House’. Nyuma yaho saa cyenda z’amanywa hakazaba kwakira abatumirwa ibirori bizabera Kicukiro saa cyenda z’amanywa.

AMAG THE BLACK

Uwase Liliane ugiye kurushinga na Ama G The Black

Ama G The Black agiye kubana na Uwase Liliane nyuma y’igihe gito atandukanye na Rosine bari bamaranye imyaka igera kuri ibiri babana ndetse baranabyaranye imfura yabo.

Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw/ Kigali

10,050 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful