Templates by BIGtheme NET

Imodoka ya RITCO yakoze impanuka ikomeye 3 bahasiga ubuzima naho abasaga 17 barakomereka- AMAFOTO

Impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya RITCO yabereye ku musozi wa Buranga mu Karere ka Gakenke, mu muhanda wa Kigali – Rubavu. Iyi mpanuka y’iyi modoka yavaga Rubavu yerekeza Kigali yahitanye abantu 3 abandi 17 barakomereka.

 Imodoka ya RITCO yarenze umuhanda ikora impanuka ikomeye, bamwe bahasiga ubuzima

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017 mu masaha ya saa mbiri, mu Murenge wa Nemba, mu Kagari ka Buranga.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru.

Yagize ati “Nibyo koko imodoka ya Kompanyi itwara abantu ya Ritco yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri iki cyumweru abantu 3 bahita bahasiga ubuzima abandi 17 barakomereka, ubu bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga ndetse bamwe batangiye no gutaha.”

CIP Kabanda yavuze ko babiri bahise bagwa ahabereye impanuka undi umwe agwa mu bitaro, yongeraho ko icyateye uru rupfu ari uko basohoye imitwe mu madirishya ubwo iyi mpanuka yabaga.

CIP Kabanda kandi yanavuze ko 17 bakomeretse byoroheje bari gukurikiranwa mu bitaro bya Nemba hakaba hari icyizere cy’uko bose bari bukire.

Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko wo ku kigero cyo hejuru cyane

Emery@Rwandapaparazzi.rw

12,050 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful